Indirimbo 20 zahuje ibisekuru byumuziki nyar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenshi uzumva abantu bagaruka ku bisekuru by'umuziki wa kizungu uvuguruye, inkundura yayo ikaba yaratangiye muri 2004, 2005, 2006 ubwo abarimo Rafiki, Jay Polly, King James na Riderman batangiraga kwigaragaza.

Abatangiye umuziki muri icyo gihe barimo berekeza mu binyacumi 2 bakora ibyo bashoboye kandi batanga umusanzu wabo binyuze mu mpano zabo.

Ariko hari ubwo uzumva ingingo zivuga ko bamwe badafasha abahanzi bakiri bato mbega batarageza ikinyacumi bageze mu kibuga. 

Tugiye kubagezaho zimwe mu ndirimbo zahuje ibisekuru biri mu binyacumi n'abatarageza muri iyo myaka.

1.  Ndabizi - Kellia na Alyn Sano

">

Muri Nzeri 2023 ni bwo Kellia yahuriye mu ndirimbo na Alyn Sano, ikaba yararushijeho kuzamura izina ry'uyu muhanzikazi. Ibi byabaye bigizwemo uruhare na Bob Pro binyuze muri The Sound.

2.  Akayobe - Manick Yani na King James

">

Muri Mutarama 2024 ni bwo hagiye hanze indirimbo "Akayobe" ifite inkuru itangaje nk'uko Manick Yani yabigarutseho ko yasohoye agace gato kayo, King James akayikunda.

Byaje kurangira King James ahamagaye uyu musore amusaba ko bayikorana binarangira amusinyishije muri Zana Talent mu masezerano afite imyaka 5.

3.  Muruturuturu - Bushali na The Ben

">

Muri Kamena 2020 ni bwo Bushali yasohoye indirimbo yakoranye na The Ben wari umaze iminsi mu Rwanda dore ko ubusanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bidatinze kandi bongeye guhurizwa muri "Ngufite ku Mutima" na Zizou Al Pacino. Ibi bihangano byose bikaba byaratanze umusaruro wihariye mu ruganda rw'umuziki nyarwanda.

4.  GoLow - Babo na The Ben

">

Mu mwaka wa 2021, The Ben hari mu kwezi kwa Gicurasi yiyambajwe n'umuhanzikazi Babo bakorana indirimbo 'Go Low' n'ubu igifite igikundiro cyo hejuru.

5.  For Real - Igor Mabano na The Ben

">

Ugushyingo 2020 kwasize abantu banyurwa n'umuziki n'amagambo meza y'urukundo yari muri 'For Real' ikaba ari indirimbo Igor Mabano yahuriyemo na The Ben.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zari zigize Album ya Kabiri ya Igor ndetse ikaba ku isonga mu zatanze umusaruro ukomeye mu mwuga w'uyu mugabo wasoje amasomo ya muzika ku Nyundo ndetse  kujya kuhaba umwalimu akanakora muri Kina Music.

6.  Ikinyafu - Bruce Melodie na Kenny Sol

">

Imyaka igiye kuba 4, Bruce Melodie ahuje amaboko na Kenny Sol yanafashije binyuze mu "Igitangaza" ndetse kuri ubu bakaba babana muri 1:55AM.

Iyi ndirimbo ifite amateka akomeye aho yaciye ibintu mu gihe cy'icyorezo cya COVID19, ikaba yaragiye hanze mu Ukuboza 2020 ku rubuga rwonyine rwa YouTube imaze kurebwa inshuro Miliyoni zikabakaba 4.

7.  Indi Ntambwe - The Unit na Riderman

">

Mu Ugushyingo 2023 ni bwo abaraperi babiri B Drew na NP Ekenge bagize itsinda rya The Unit bitabaje Riderman mu ndirimbo "Indi Ntambwe" ikubiyemo ibiba mu buzima n'ubusabe ku Mana.

8.  Depanage - Ariel Wayz na Riderman

">

Nyakanga 2021 ni bwo abantu batangiye kuryoherwa n'uburyohe bw'indirimbo "Depanage" ya Ariel Wayz na Riderman, ikaba ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kuzigamira ahazaza.

9.  LettreBen Kayiranga na Mico The Best

">

Muri Gashyantare 2024 ukwezi kw'abakundana ni bwo Ben Kayiranga umaze ibinyacumi bitari bicye akora umuziki yafatanije na Mico The Ben bakora indirimbo bise "Lettre".

10. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Only You - Ben Kayiranga na The Ben

">

Nyakanga ya 2016 yasize Ben Kayiranga ubu ugize imyaka 56 akoranye indirimbo "Only You" na The Ben, irimo amagambo meza y'urukundo ikaba yarakunzwe cyane ndetse n'ubu iracyafite icyanga aho yifashishwa mu bikorwa bikomeye.

11. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Njyenyine - Yverry na Butera Knowless

">

Uyu mugabo uzwiho kugira amagambo akora ku mutima mu bihangano bye, Yverry yitabaje Butera Knowless bakorana indirimbo "Njyenyine".

Kuri ubu Yverry ari kubarizwa muri Canada ndetse nyuma yo gucirwa inzira na King James ubu ari gukorana na Gauchi umuhanzi winjiye mu gushora imari muri bagenzi be.

12. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ya Motema - Nel Ngabo na Platini P

">

Ukwakira 2019, Nel Ngabo na Platini P bahuriye mu muryango mugari wa Kina Music, bahuje imbaraga bakorana indirimbo  "Ya Motema". Byongereye umurindi wa Nel Ngabo n'ubu ukishimirwa n'abatari bacye yaba mu bihangano akora no ku rubyiniro.

13. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Muzadukumbura - Nel Ngabo na Fireman

">

Mu mateka y'uruhurirane rw'abaririmbyi n'abaraperi, biragoye kubona umuntu wavuga ko atazi indirimbo "Muzadukumbura" ya Nel Ngabo yitabajemo Fireman.

Kuva yajya hanze muri 2022 yahesheje ibihembo aba bombi ndetse ku rubuga rwa YouTube rwonyine imaze kurebwa inshuro Miliyoni 2.4.

14. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Mutuale - Nel Ngabo na Bruce Melodie

">

Ugushyingo 2021 kwasize inkuru ibaze neza y'uburyo inshuti zijya ziba igihato mu rukundo rw'aba babiri. Indirimbo "Mutuale" Nel Ngabo yakoranye na Bruce Melodie iri mu zahaye Nel Ngabo umusaruro uri hejuru.

15. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Urugo Ruhire - Yvan Muziki, Marina na Massamba Intore

">

Massamba Intore benshi mu bahanzi bafata nka Nyirarume na Se wabo mu muziki, indirimbo "Urugo Ruhire" yasubiranyemo na Yvan Muzik na Marina ni ntagereranwa kuko yatanze umusaruro ukomeye.

Ku rubuga rwa YouTube rwonyine iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro hafi Miliyoni 4 kuva yajya hanze mu Ugushyingo 2021.

16. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ My Dream Davis D na Melissa

">

Davis D yinjije mu kwezi kwa Gashyantare 2024 y'abakundana mu ndirimbo yumvikanamo igifaransa cyinshi n'ururimi rw'Ilingala [Lingala], ahita anashyiriraho ku isoko umuhanzikazi mushya Melissa. Uko bombi bahuje, byarabafashije cyane.

Birumvikana kuri Davis D umaze ikinyacumi akora umuziki, bikaba ari umugisha kugira uruhare mu kuzana ku isoko impano nshya, ariko kuri Melissa ni ibindi kuko ari uburyo bwiza n'akabando gakomeye kamufasha gukomeza umuziki.  

17. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Igitangaza - Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol

">

Kanama ya 2023 abantu bishimiye kubona aba bahanzi bafitanye amateka bahuriye kuri Album yiswe "Yaraje" ya mbere ya Juno Kizigenza. Iyi ndirimbo kuva yajya hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.5 ku rubuga rwonyine rwa YouTube.

18. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Closer - Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan

">

Hari hitezwe ibikomeye kandi ni byo byabaye mu ndirimbo "Closer" Uncle Austin yakoranye na Meddy uri mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.

Haraza kandi na nyakwigendera Yvan Buravan uri mu bahanzi bari bamaze gushinga imizi ariko bari bakiri bato ugereranije n'aba bombi bari bari gukora yaba mu myaka no mu muziki.

19. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Mood - Bull Dogg na B Threy

">

Umwaka wa 2018 ni wo wasize winjije ku isoko ry'umuziki abaraperi bashya binjiranye injyana bise Kinya Trap muri bo harimo B-Threy.

Ni mu gihe Bull Dogg we ari mu baraperi b'inkingi za mwamba muri rusange ba Hip Hop. Umwaka wa 2021 wasize aba bombi bahuriye mu ndirimbo bise "Mood".

20. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Darlin - France Mpundu na Yvan Buravan

">

Werurwe ya 2022 ni bwo Yvan Buravan yafashishije umuhanzikazi France Mpundu na we waje kwerekana icyo ashoboya mu ruhando rw'umuziki.

"Darlin" iri mu ndirimbo za nyuma Yvan Buravan yasize, ikaba yarabereye umugisha umuhanzikazi France Mpundu kuri ubu usigaye ukorana bya hafi na Juno Kizigenza. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142990/zimwe-mu-ndirimbo-zahuje-ibisekuru-byumuziki-bigatigisa-imizindaro-video-142990.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)