Rusizi: Ab'i Munyove basabye ubuyobozi ubufasha mu kwimura imibiri y'abazize Jenoside idashyinguye mu Rwibutso - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje ubwo hibukwaga Abatutsi b'i Munyove bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Gicuransi 2024 mu Kagari ka Turambi mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi.

Nyuma y'inzira y'umusaraba Abatutsi b'i Munyove baciyemo, Mushinzimana Emmanuel, yavuze ko abo bakamiye ndetse bakabaha umunyu ari bo bahindukiye bakabica.

Yagize ati"Abo twagaburiye, tukabakamira nibo batwishe ndetse batwicira n'abacu".

Mushinzimana yavuze ko mu nzira nyinshi yaciyemo yaje no kuba Mayibobo mu Mujyi wa Kamembe nyuma yo kwicirwa se ndetse n'abavandimwe akaza kuharokokera.

Yagize ati": Naje kubona ntaho ngomba guhungira njya i Kamembe mba Mayibobo gusa nkomeza kwihisha cyakora naje kurokoka".

Mushinzimana yashimiye ubuyobozi bwiza kuko yaje gusubira mu ishuri ubu yiteje imbere nyuma yo kuva mu mwijima akabona urumuri ndetse yanashibutse amashami ubu afite umuryango umukomokaho.

Uhagariye ihuriro ry'abakomoka i Munyove, Ntaganzwa Janvier, yavuze ko nta Rwibutso ruri aho i Munyove kuko bagiye bashyinguye ahantu hatandukanye gusa asaba ubuyobozi bw'Akarere ko bwabafasha bakabashyingura mu Rwibutso rusange.

Yagize ati "Tugomba kwibuka abacu kuko iyo turi hano tuba turi kumwe na bo. Mwabonye ko twashyize indabo ku mva enye hano rero nta Rwibutso rwemewe na Minubumwe ruhari tukaba duteganya kwimura imibiri tukayijyana mu Rwibutso rwa Gashyirabwoba. Tukaba dusaba ubuyobozi ubufasha tugashyingura abacu mu Rwibutso rusange".

Ntaganzwa yakomeje avuga ko ubuyobozi bwamereye aho bazubaka ikimenyetso cyo Kwibuka imvura nigenza make bakajya bahibukira mu gihe bamaze gushyingura Abanya-Munyove mu Rwibutso rwa Gashyirabwoba.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yavuze ko muri gahunda yo kubungabuga inzibutso bazakomeza kuyigira iyabo ndetse banafatanye n'ihuriro rya Munyove kugira ngo imibiri ishyinguye muri izo mva yimurirwe mu Rwibutso rusange.

Yagize ati "Gahunda yo kubungabuga inzibutso tuzakomeza kuzigira iyacu. Abacu bashyingura muri izi mva nkuko twagiye kubunamira tuzavugana tubavanemo tujye kubashyingura mu cyubahiro mu nzibutso yaba urwa Nyarushishi cyangwa u Gashirabwoba nta mpungenge".

Depite Uwambaje Marie Sandrine watanze ikiganiro yavuze ko amateka Abanyarwanda bayasangiye Kandi ashima gahunda yo kwimura iyi mibiri asaba abaturage kugira iki gikorwa icyabo.

Yagize ati "Amateka turayasangiye ni na byiza ko dufite gahunda yo kwimura iyi mibiri yariri mu mva ahantu hatandukanye tukayijyana mu Rwibutso kugira ngo baruhukane n'abandi kuko biri mu nshingano zacu kugira ngo barukire aho abandi bari".

Uretse Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanaremewe Abayirokotse amatungo magufi ,Matela ndetse bishyurira Abaturage Ubwisungane mu Kwivuza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ab-i-munyove-basabye-ubuyobozi-ubufasha-mu-kwimura-imibiri-y-abazize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)