ByoseMulenge ni muntu ki? Azanye iki nk'igisubizo mu itangazamakuru? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi bakomeje kwibaza ku musore ukomeje gusaza imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urwo akoresha adasiba rwa Instagram aho aba akoresha handle ya @byose.mulenge.official

Dore ko mu gihe gito atangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga amaje kwibikaho abamukurikira (followers) benda kugera ibihumbi makumyabiri (20,000 Followers on Instagram); ibidakunze kuba kuri blogger/vlogger ukizamuka.

Uyu musore aganira n'umunyamakuru wacu; yamutangarije ko ibyo yinjiyemo yari yabitekerejeho kandi abizi neza ko hari icyo byamarira sosiyete y'abanyamurenge aho bari hose. Abajijwe ibyo azajya aganiraho cg avugaho abenshi bakunze kwita content creation mu rurimi rw'icyongereza; yavuze ko content iyariyo yose igamije kuba yashyira abanyamulenge hamwe biciye mu myidagaduro, ubukungu, iyobokamana, n'ibindi yabikoramo content. Akomeza avuga ko icyamuzanye kuri iyi mihanda ari uguhindura neza umukino wa showbiz y'abanyamurenge burundu; bikava mu nyito gusa bikaba ingiro.

Bimwe mu birango ByoseMulenge akoresha ku mbuga-nkoranyambaga ze.

Akomeza aganira n'umunyamakuru wacu; yabajijwe niba atari amaronko yaba amuzanye muri uru ruhando rwo gukoresha imbuga nkoranyambaga dore ko benshi tuzi bazikoresha zinabatunze, yasubije ko kuva kera yabikundaga kandi aramutse anabonyemo agatubutse atakanga, ariko asobanura ko ikumajyanyemo ari kuzamura showbiz y'abanyamulenge ikagera ahashimishije dore ko arizo zari inzozi ze kuva akiri umwana, ndetse no kubona abanyamulenge bashyize hamwe, akomeza avuga ati: 'ibindi byaza nyuma y'icyo shyizeho umutima wanjye'.



Source : https://kasukumedia.com/byosemulenge-ni-muntu-ki-azanye-iki-nkigisubizo-mu-itangazamakuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)