Amerika yeruye ko ikigowe no kubuza Congo gukorana n'Abajenosideri bahangayikishije u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibibazo by'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagarutsweho n'Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee, ku wa 16 Gicurasi mu 2024, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa igihugu cyabo giteganya gukora muri Afurika n'amafaranga bizatwara.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n'amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, John James yabajije Molly Phee, aho igihugu cyabo kigeze gishyira mu bikorwa ibyemejwe mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru w'Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines aherutse kugirira mu Rwanda no muri RDC.

Muri uru ruzinduko, Haines yari kumwe na Molly Phee n'Umujyanama wihariye wa Perezida ushinzwe Afurika, Judd Devermont.

Muri ibi biganiro inzego bireba ziyemeje gutera intambwe igamije kugabanya umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu biganiro by'i Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, bigizwemo uruhare n'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

Molly Phee ubwo yasubizaga, yagaragaje ko Amerika igitsimbaraye kuri iyi gahunda, ariko yagiye igorwa no gushyira mu bikorwa bimwe mu byatuma umwuka mubi ugabanuka birimo no guhagarika imikoranire ya RDC n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Turacyari muri gahunda yo kugerageza gukomeza akazi katangiwe na Avril Haines abishyigikiwemo na Blinken. Mu buryo bahoraho kandi inshuro nyinshi twagiye duhura n'abafatanyabikorwa bahagarariye RDC n'u Rwanda ngo tuganire ku ngamba zishobora gufatwa mu guhosha ikibazo. Ku ruhande rwa RDC hari izijyanye no gukemura ikibazo cy'abajenosideri bateye impungenge u Rwanda.'

Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo hari ibyo rwasabwe birimo gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no guhagarika imikoranire na M23. Ni ibirego rwo rwahakanye inshuro nyinshi.

Ati 'Izo nizo nzitizi ebyiri turi guhura nazo. Turi gukorana bya hafi na Angola mu gushyigikira gahunda y'ibiganiro bya Luanda, Perezida João Lourenço we ubwe ari kugerageza guhuza abakuru b'ibihugu byombi kugira ngo habeho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda twe n'abayobozi bo mu Karere twemeje.'

Nubwo uyu mugore atigeze atangaza abajenosideri leta ya Congo ikorana nabo, abayobozi b'iki gihugu bamaze igihe bari mu mikoranire yeruye n'umutwe wa FDLR mu ntambara yo kurwana M23.

FDLR yashinzwe n'abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Isanzwe yifatanya n'ingabo za RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, guhera mu ntangiriro z'umwaka wa 2022, ikanahabwa ubufasha ikenera burimo intwaro.

Aya makuru yagaragajwe na raporo zitandukanye zirimo iyashyizwe hanze n'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, ashimangirwa n'imiryango mpuzamahanga irimo Human Rights Watch na Amnesty International.

Muri Gicurasi mu 2024 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Christophe Lutundula Apala, yatangaje ko igisirikare cy'igihugu cyabo kidafite inshingano yo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Ni amagambo avuguruza icyemezo intumwa za guverinoma ya RDC zafatiye i Luanda muri Angola muri Werurwe 2024.

Iyi mikoranire yashimangiwe muri Mata mu 2024 n'Umuvugizi w'igisirikare cya RDC (FARDC), Gen Major Sylvain Ekenge, wavuze ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR usanzwe ukorana na bagenzi be mu ntambara yo kurwanya M23 mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yeruye-ko-ikigowe-no-kubuza-congo-gukorana-n-abajenosideri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)