Umusenateri yatunze agatoki Abafaransa bashyigikiye Jenoside n'abatazi inkomoko y'ibibazo by'u Rwanda na RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na Televiziyo Public Sénat kuri uyu wa 26 Mata 2024, Cadic yibukije ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwateye inkunga Leta y'u Rwanda yateguraga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibwagira ubushake bwo kuyihagarika no kwemera uruhare bwagize.

Cadic yasobanuye ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Paul Kagame yategetse Ingabo za RPA Inkotanyi guhagarika ubu bwicanyi kuko 'u Bufaransa n'ibindi bihugu byemeye ko buba'.

Ku bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko hari n'iyakorewe Abahutu, Cadic yatangaje ko abantu bakwiye kwitondera ibyo bavuga, asobanura ko Abahutu bishwe ari abageragezaga gutabara Abatutsi.

Ati 'Ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ngombwa kwitondera amagambo tuvuga. Rwose hari Abahutu bashatse kurinda Abatutsi bicwaga ariko Abahutu si bo benshi bishwe. Mbese bari abantu bari bafite ubumuntu.'

Yagaragaje ko, bitandukanye n'abandi bayoboye u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron we yageze mu Rwanda muri Gicurasi 2021, yemera uruhare ubuyobozi bw'igihugu cyabo cyagize muri aya mateka.

Cadic ati 'Ubwo yajyaga mu Rwanda mu 2021, yari yagiye kwemera urwo ruhare ariko no guhamya ko u Bufaransa bugiye gukorana n'u Rwanda.'

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge. Cadic yagaragaje ko kubanisha abagizwe ingaruka na Jenoside n'abayigizemo uruhare ari igikorwa gikomeye, gitanga umusaruro mu iterambere ry'iki gihugu.

RDC icumbikiye abashaka gusubiramo Jenoside

Bamwe mu bagize FDLR bahungiye muri RDC ubwo Ingabo za RPA zari zimaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo zitandukanye zishyirwa hanze n'imiryango mpuzamahanga, zigaragaza ko uyu mutwe ufite uruhare mu bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo.

FDLR ikora ibi byose mu gihe ikorana ndetse igahabwa ubufasha burimo intwaro n'igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC, mu gihe impande zombi zifatanya mu kurwanya M23.

Cadic yavuze kuri ubu bufatanya hagati y'Ingabo za Leta ya RDC na FDLR, agira ati 'Mu burasirazuba bwa RDC haracyari igice cy'Abahutu cyinjijwe mu gisirikare cya RDC, bashaka gusubirayo kugira ngo barangize akazi.'

Nyuma y'imyaka 30 jenoside ihagaritswe, hari abatemera ko abayizize barenga miliyoni imwe, bagatsimbarara ahubwo bavuga ko abayizize ari ibihumbi 800. Cadic yagaragaje ko ibi bikorwa n'abashaka gusubiramo aya mateka.

Yagize ati 'Aya ni amagambo mbona ko adaturuka mu Rwanda, ahubwo aturuka mu bantu bashaka gusubiramo amakimbirane. Muri RDC hari umutwe, hari abantu bakomeje gukuza imvugo y'abajenosideri bashaka kurangiza akazi.'

Mu bakoresha izi mvugo harimo abayobozi bo muri RDC bashyigikiye FDLR. Nka Ambasaderi w'iki gihugu mu muryango w'Abibumbye, Zénon Mukongo Ngay, tariki ya 24 Mata 2024 yabwiye Akanama gashinzwe umutekano ko idakwiye kwitwa 'Jenoside yakorewe Abatutsi', ahubwo ikwiye kwitwa 'jenoside yo mu Rwanda.'

Ambasaderi Mukongo yirengagije ibikorwa by'urugomo byakorewe Abatutsi kuva mu 1959, imihoro yinjijwe mu gihugu ikanakwirakwizwa n'izindi ntwaro zacuzwe mu itegurwa ry'ubu bwicanyi, avuga ko 'jenoside yo mu Rwanda' yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana Juvénal tariki ya 6 Mata 2024.

Uyu mudipolomate yavuze aya magambo nyuma y'aho Minisitiri w'Itumanaho wa RDC akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, atangaje ko muri jenoside hishwe Abanyarwanda muri rusange, baba 'Abatutsi, Abahutu n'Abatwa'.

Cadic yashimangiye ko umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo uhagarike Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba u Bufaransa n'ibindi bihugu gufatira abahakana n'abapfobya aya mateka, ingamba zatuma atisubiramo.

Ambasaderi Mukongo aherutse kumvikana ku mvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Senateri Cadic yatangaje ko abakoresha izi mvugo bashaka gusubiramo jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusenateri-yatunze-agatoki-abafaransa-bashyigikiye-jenoside-n-abatazi-inkomoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)