Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe nka kamwe mu turangwamo malaria nyinshi. Aka karere kazatangwamo inzitiramibu ibihumbi 197 ku ngo zose zikarangwamo.
Imibare yo mu 2022-2023 igaragaza ko muri Nyamagabe habonetse abarwayi 111/1000 mu gihe ikigereranyo ku rwego rw'igihugu ari 47/1000.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika ukunze kwibasirwa na malaria nibo bahereweho mu guhabwa izi nzitiramibu.
Muri uyu Murenge utugari tune nitwo dukunze kwibasirwa cyane na malaria turimo Akagari ka Nyanza, Ngoma, Gitega na Karama.
Imibare y'abaturage bivuje malaria muri Werurwe 2024 bo muri uyu Murenge igaragaza ko mu baturage 28 200 bawutuye, abarenga 1500 barwaye malaria, muri Gashyantare bari 3000 birenga mu gihe muri Mutarama bari 2000 birenga.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, Sr Marie Leonille Mwitirehe, yavuze ko bazatanga inzitiramibu 16 050 zikazahabwa ingo zose zo muri uyu Murenge.
Ati 'Icyo tuzitezeho ni ukugira ngo zidufashe kugabanya umubare mwinshi wa malaria, abaturage bacu bakomeze kugira ubuzima bwiza buzira malaria. Abaturage tugenda tubasobanurira mu biganiro bitandukanye n'ubu turi kuzibaha turi kubereka uko zimanikwa, akamaro ko kuziraramo, turabasaba rero kuzigirira isuku.'
Uzabakiriho Therese utuye mu Mudugudu wa Birambo mu Kagari ka Karama mu Murenge Cyanika, yavuze ko inzitiramibu bamuhaye zizamufasha kwirinda malaria kurushaho.
Ati ' Imibu yari itumereye nabi ariko ndashimira Leta ko igize neza ikaba iduhaye inzitiramibu. Nzazitaho nzikorere isuku cyane kuko njye nzi uburyo malaria ituzahaza, iwanjye nkunze kuyirwaza mu bana.'
Ndagijimana Heledion utuye mu Mudgudu wa Nyanza mu Kagari ka Karama, yavuze ko inzitiramibu bari barabahaye zari zishaje, yavuze ko zigiye kumufasha gukumira malaria kuburyo nta muntu wo mu muryango we uzongera kuyirwara.
Habimana Cyprien we yagize ati ' Inzitiramibu zari ngombwa cyane kuko izo bari baraduhaye zari zimaze gusaza rero navuga ko inzitiramibu ari ubuzima kuko iturwanyiriza malaria, iyo wayirayemo bituma ubyuka ukora akazi neza, abana nabo bakajya kwiga nta bwoba bw'uko barware malaria.'
Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko muri uyu mwaka Akarere ka Nyamagabe ariko kazahabwa inzitiramibu gusa aho zizahabwa ingo zose ziri muri aka Karere, ni mu gihe utundi turere tuzazihabwa mu ntangiriro z'umwaka utaha.
Habanabakize yavuze ko buri hagati y'imyaka ibiri n'itatu Minisiteri y'Ubuzima ihindurira abaturage inzitiramibu mu rwego rwo kubafasha kubona inshya kandi zirimo n'umuti mushya ukuraho ubudahangarwa bw'imibu.
Ati ' Umubu ni ikiremwa hari igihe rero iyo umaze iminsi ukoresha umuti umwe bituma umubu ugira ubudahangarwa cyangwa ukamenyera uwo muti, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ahantu hamwe na hamwe imibu yari itangiye kumenyera imiti twakoreshaga. Abashakashatsi rero bagenda bahindura umuti ugakuraho bwa budahangarwa umubu wari waratangiye kugira.'
RBC ivuga ko uturere 18 aritwo dutangwamo inzitiramibu kugira ngo zifashe abaturage mu kurwanya malaria, mu gihe mu tundi turere 12 ho haterwamo imiti mu nzu z'abaturage nayo ibafasha mu kwirinda malaria.







