Sina Gerard yibukije urubyiruko ku ngaruka zo kudasobanukirwa amateka ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abikorera bo mu karere ka Rulindo hamwe n'ubuyobozi bwako bajyanye urubyiruko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali hamwe n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe mu baturage kugeza Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.

Ntezimara Erneste wiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye yavuze ko basobanukiwe aho amateka yahereye u Rwanda rugituwe n'abaturage bunze ubumwe, ariko ubutegetsi bubi bwigisha ingengabitekerezo ya jenoside mu baturage.

Ati 'Twabashije kubona uko ingengabitekerezo yateguwe igihe kirekire ndetse mu rwego rwo kugira ngo abacuze umugambi bawushyire mu bikorwa, irigishwa ndetse inacengezwa mu bariho icyo gihe.'

'Nk'urubyiruko dukwiye gusigasira ibyagezweho kuko RPF ijya guhagarika jenoside bashyizemo imbaraga nyinshi ni yo mpamvu twe icyo twakagombye gukora ari ukumenya ububi bw'ingengabitekerezo ya jenoside bikadufasha kuyirwanya.'

Abikorera bo muri Rulindo bagaragaje ko ari ngombwa gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko kugira imitekerereze myiza irufasha guteza imbere igihugu, ariko banirinda icyazana amacakubiri.

Sina Gerard yagaragaje ko impamu bajyana urubyiruko gusura inzibutso ari zitandukanye ari ukugira ngo bashobore kugira impamba ibafasha kwirinda amacakubiri.

Ati 'Ni ugukora ibishoboka byose mu byo dukora, mu byo dutekereza twirinda icyatuma jenoside yongera kubaho. Ni na yo mpamvu tuba twazanye n'abana bato iyo tuganira na bo ariko banirebeye biroroha kugira ngo na bo birinde amacakubiri mu Banyarwanda ahubwo duharanire icyakubaka igihugu cyacu.'

Urubyiruko rurimo abakiri mu mashuri n'abayasoje bari mu mirimo bagaragaje ko umukoro bafite ari ukurinda ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Ni mu gihe abikorera bo biyemeje gukomeza gufasha uru rubyiruko gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y'igihugu cyababyaye.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 75% bafite imyaka itarenze 35, bisobanuye ko harimo abatazi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abavutse nyuma yayo.

Banasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwiganjemo urwo mu mashuri rwasobanuriwe amateka yaranze igihugu kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye
Meya w'Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sina-gerard-yakebuye-urubyiruko-ku-ngaruka-zo-kudasobanukirwa-amateka-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)