Perezida Macron yatsinze igitego cya kabiri m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Macron hamwe n'abanyabigwi muri ruhago bakinnye umukino wa gicuti ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Amwe mu mazina akomeye yagaragaye muri uyu mukino, harimo Perezida Macron, Didier Drogba, Samuel Et'o, Eden Hazard, Didier Dechamps, Arsene Wenger ndetse n'abandi batandukanye.

Ikipe ya Perezida Macron yaje gutsinda ibitego 5-3 mu gihe nawe harimo igitego yatsinze kuri Penaliti cyaje gisanga ikindi cya penaliti yatsinze mu mwaka wa 2021 ubwo bakinaga umukino nk'uyu ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Nyuma y'uko atsinze iki gitego, abafana hirya no hino bagiye bavuga ko Perezida Macron arusha ibitego byinshi Messi mu Bufaransa uyu mwaka kubera ko Messi atigeze ahakinira cyangwa ngo ahatsindire igitego muri uyu mwaka.

Perezida Macron yatsinze igitego cya Penaliti


Perezida Macron yari amaze iminsi arahiriye kuzatsinda igitego

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142318/perezida-macron-yatsinze-igitego-cya-kabiri-muri-ruhago-kuva-yaba-perezida-video-142318.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)