Perezida Kagame yaganiriye na Macron ku bibazo birimo ibya RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko aba bayobozi bombi bagarutse ku mubano w'ibihugu byombi, baganira ku musaruro ukomoka mu bufatanye busanzweho hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa, ndetse n'uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubu bufatanye.

Abakuru b'ibihugu byombi kandi baganiriye byimbitse ku bibazo biri mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba, birimo n'ibyo mu Burasirazuba bwa Congo aho ingabo za Leta, ibihugu bizishyigikiye n'imitwe yitwaje intwaro yiyise 'Wazalendo' bamaze igihe barwana n'umutwe wa M23.

Perezida Kagame na mugenzi we bongeye gushimangira ko inzira y'ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by'umutekano muke n'intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n'ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by'umutekano ifite.

Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n'uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by'abaturage bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko Abatutsi bahohoterwa.

Congo yagiye yumvikana kenshi ivuga ko itazaganira na M23, bituma uwo mutwe urushaho gukaza imirwano wigarurira uduce twinshi twa Kivu y'Amajyaruguru.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-macron-ku-bibazo-bya-congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)