Peace Cup: Police FC yerekeje ku mukino wa ny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu Wakabiri saa cyenda ubera kuri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ya Gasogi United ariyo yari yakiriye. Umukino ubanza wari warangiye Gasogi United itsinze igitego 1-0.

Ikipe ya Police FC yaje muri uyu mukino nta kindi isabwa usibye gutsinda kugira ngo ishobore kubona itike yo kugera ku mukino wa nyuma. Yaje kubigeraho ibona igitego gitsinzwe na Mugisha Didier ku munota wa 66.

Umukino waje kurangira Gasogi United yananiwe kubona igitego cyo kwishyura maze biba ngombwa ko hitabazwa penariti kubera ko ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 haba mu mukino ubanza nuwo kwishyura.

Kuri penariti ikipe ya Police FC yaziterewe na Muhadjiri arayinjiza,Niyonsaba Eric arayitera ikubita igiti cy'izamu,Ismail Morro ayitera mu biganza by'umunyezamu,Rutonesha Hesbon arayinjiza, Rutanga Eric arayinjiza na Akuki Djibrin biba uko.

Gasogi United yo yaterewe na Eric Mbirizi ayishyira mu biganza by'umunyezamu Iradukunda Axel arayinjiza,Hamiss Hakim arayinjiza,Mudei Akbar ayitera mu biganza by'umunyezamu ,Rugangazi Prosper arayinjiza naho Kabanda Serger ayitera mu biganza by'umunyezamu.

Police FC yinjije penariti 4 naho Gasogi United yinjiza 3 iba ikatishije itike y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro aho izahura na Bugesera FC yo yasezereye Rayon Sports.


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 



Umutoza w'Amavubi,Frank Spitter ari kumwe n'umwungiriza we Jimmy Mulisa bari baje kureba uyu mukino 



Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994







Mugisha Didier yishimira igitego yatsinze 








AMAFOTO:Ngabo Serge - InyaRwanda





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142243/peace-cup-police-fc-yerekeje-ku-mukino-wa-nyuma-isezereye-gasogi-united-amafoto-142243.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)