Nyamirambo: Babangamiwe n'ibihumbi 200 Frw bari kwakwa ngo bubakirwe isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bacururiza muri iri soko ryo mu Miduha babwiye IGIHE, ko babangamiwe cyane n'uburyo ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo bwabategetse ko buri wese agomba kwishyura ibihumbi 200Frw kuri metero kare kugira ngo isoko bakoreramo ryubakwe kijyambere.

Bavuga ko bashidutse uyu mwanzuro ufatwa gusa ndetse batigeze bakoreshwa inama.

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko bifuza ko iri soko ryakubakwa na rwiyemezamirimo ahubwo bo bakajya bamwishyura nk'uko bikorwa ahandi hose.

Umwe muri aba bacuruzi utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko 'Ubundi mu buzima busanzwe tumenyereye ko rwiyemezamirimo ariwe uza akubaka isoko noneho abarikoreramo bakajya bamwishyura kuki twe badusaba se gutanga amafaranga ibihumbi 200 kuri metero kare imwe, ejo bundi bwo baraje baravuga ngo tuzishyura ibihumbi 100, ikibabaje ni uko nabwo bavuga ngo ni kontaro y'umwaka umwe gusa mu gihe umwaka unashira umuntu atayinjije.'

Undi mugore yagize ati 'None se ko bavuga ngo ibihumbi 200Frw kuri metero kare imwe ubu koko twese dufite ub ushobozi bwo kubona ibihumbi 200? ntawe utifuza gukorera ahantu heza ariko ikibabaje ni uko banavuga ngo ni kontaro y'umwaka umwe gusa.'

Yakomeje avuga ko anababazwa ko na kode bahawe yo kujya bishyuriraho ibaruye ku Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu gihe bo bakorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Gusa n'ubwo aba bacuruzi bavuga batya, ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamirambo bwo buvuga ko abakorera muri isoko aribo bafashe iki cyemezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yagize ati 'Igitekerezo cyavuye mu bacuruzi bo ubwabo nyuma y'inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'umurenge yabaye tariki 4 Ukwakira 2023 binyuze muri bo batangiye kwishyira hamwe bagamije kuba koperative basaba ubuyobozi ko bwabafasha gusana mu buryo buciriritse aho bakorera.'

Yongeyeho ko bamwe mu bakorera muri iri soko aribo basabye Umurenge wa Nyamirambo kubakorera ubuvugizi kuri Banki y'u Rwanda y'Iterambere (BRD) kubera ko ubutaka buri ku cyangombwa cyayo.

Imiterere itagezweho y'isoko ryo mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo niyo yatumye hatekerezwa ku kurivugurura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-babangamiwe-n-ibihumbi-200-frw-bari-kwakwa-ngo-bubakirwe-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)