Kwibuka30: Si igihe cyo kuganiraho ku mbuga n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro 'Waramutse Rwanda' cya Televiziyo Rwanda cyagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga Abanyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

Rutikanga yavuze ko imibare igaragaza ko hakiri abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko ko mu gihe nk'iki, inzego z'umutekano zirushaho kuba maso mu rwego rwo guhangana n'abo bose.

Umuvugizi wa Polisi yumvikanishije ko mu myaka 30 ishize, hari urubyiruko rwinshi 'hagati aha ngaha' usanga badaha ubumere bungana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Imyaka 30 irashize, dufite urubyiruko rwinshi hagati aha ngaha, rwavutse hagati aha usanga ko ubu buremere tuvuga twe tuyifata bo butababamo cyane kuko nta 'experience' barabyumva, bumva amateka'.

Yibukije buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ku byo atangaza kuri Jenoside yifashishije murandasi, kuko bishobora kumuviramo gukoramo ibyaha.

Akomeza ati "Reka tubonereho kubibutsa ko bagomba kubifata mu buremere bwabyo. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikintu cyo gukinisha, si ikintu cyo gukerensa, si icyo gukinaho ikinamico. Si icyo no kuganiraho ku mbuga nkoranyambaga uko wishakiye. Ndagira ngo iki kintu tucyibukiranye aka akanya abantu batazavaho bisanga baguye mu bibazo."

Rutikanga yasabye buri wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga kimwe n'indi myitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n'amacakubiri.

Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka bitangiye 'muri rusange umutekano umeze neza' kandi 'uzacungwa kurushaho'.

Yavuze ko hateguwe gahunda ngari izifashishwa mu gucunga umutekano, yaba ahari inzibutso za Jenoside, ahazabera ibiganiro, inzira zizifashishwa n'ibindi.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kwibuka twiyubaka' nk'uko bitangazwa n'Inyoborabikorwa yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe); mu by'ingenzi bizazirikanwa harimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y'Abanyarwanda, ubutabera n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.

Mu cyumweru cy'icyunamo hari ibikorwa bibujijwe birimo ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu, ubukwe n'imihango ijyanye nabwo, umuziki mu tubari cyangwa se aho bafatira amafunguro n'ahandi hahurira abantu benshi utajyanye no kwibuka, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro ndetse no kwerekana sinema n'ikinamico ritajyanye n'icyunamo.

Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, muhango wo kwibuka ukomereze muri BK Arena ari na ho habera Umugoroba wo Kwibuka.

Mu turere icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n'akarere, mu midugudu yose habera igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro no gukurikira ubutumwa bw'umunsi.

 Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi atari igihe cyo kuvuga ibyo wishakiye ku mbuga nkoranyambaga

Uyu munsi, Abanyarwanda n'Isi yose baribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu, n'iminsi 100 y'ibikorwa byo Kwibuka 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYAGARUTSE KU KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141696/kwibuka30-si-igihe-cyo-kuganiraho-ku-mbuga-nkoranyambaga-uko-wishakiye-141696.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)