Kwibuka30: Munyanshoza, Nyiranyamibwa na Muka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bafatwa nk'aba mbere bagize uruhare rukomeye mu kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda n'ibindi babinyujije mu bihangano byabo bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye byomoye benshi.

Baririmbye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, mu gusoza icyumweru cy'inyunamo ku rwego rw'Igihugu, byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Muri uyu muhango, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier n'abandi banyacyubahiro batandukanye ndetse n'imiryango y'abanyapolitiki, bashyize indabo ku mva, banunamira abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero.

Ku rutonde rw'abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n'ibikorwa by'ubutwari no kwanga akarengane.

Muri uyu muhango, Munyanshoza yaririmbye indirimbo ye yise 'Ibijya gucika bica amarenga'. Mbere yo kuyiririmba, yavuze ko yayanditse ashaka kugaragaza amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo.

Nyiranyamibwa Suzanne we yaririmbye indirimbo 'Ese Mbaze nde?'. Nyuma yo kuyiririmba, yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka 'kugira ngo aya mahano atazasubira ukundi'.

Yavuze ati 'Ndabifuriza gukomera no kwihangana, kuko inshingano za buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongera kugwirira igihugu cyacu. Murakoze, twibuke, twiyubaka."

Mukankusi Grâce we yaririmbye indirimbo yise 'Mfite ibanga'. Yavuze ko ishingiye ku buhamya bwe, kuko igaruka ku buzima bw'umubyeyi we (Nyina) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Mfite ibanga' ni indirimbo ikubiyemo ubuhamya, Mama yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki nk'iyi ngiyi ya 13 Mata 1994, aho bamwishe bamuciye amaguru n'amaboko bamujugunya mu cyobo bamugerekaho indi mirambo yicwa no kubura umwuka."

Ku rutonde rw'abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n'ibikorwa by'ubutwari no kwanga akarengane.

Ni urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya bivuye inyuma umugambi wo kurimbura Abatutsi wabibwe na Repubulika ya mbere n'iya Kabiri.

Ibikorwa byabo byasize umurage udasaza, kandi batanga urugero rw'uko buri wese akwiriye guharanira kurwanya yivuye inyuma ivangura rigeza kuri Jenoside.

Kuva mu 2006, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero niho habitse amateka y'abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira kurwanya Politiki y'urwango.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, hibutswe kandi hazirikanwa amazina y'abanyapolitiki bongewe muri uru rwibutso. Barimo: Gisagara Jean Marie Vianney wari Burugumesitiri wa komini Nyabisindu;

Dr Gafaranga Theoneste wari umudepite, Dr Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa perefegitura ya Butare aba n'umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR);

Kabageni Venantie wari umudepite, Kamenya Andre wari mu bashinze ishyaka rya PL yari n'umuyobozi w'ikinyamakuru 'Rwanda Rushya', Kavaruganda Joseph wagize uruhare mu gusinywa kw'amasezerano y'amahoro muri Arusha, Kayoranga Charles wakoze muri Ministeri y'Ubucamanza;

Mushimiyimana Jean Baptiste wabaye umujyanama mu bya politiki muri Ministeri y'Imirimo ya Leta n'ingufu, Me Ngabo Félicien wabaye Visi-Perezida w'ishyaka rya PSD yajyaga avuga ati 'Ndabizi ko nzicwa ariko reka turwanire ukuri ku buryo n'abazadukomokaho bazajya bamenya ibibazo twanyuzemo ntihazagire ubayobya."

Hari kandi Ngurinzira Boniface wabaye mu bitandukanyije n'ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ajya muri MDR. Yishwe n'abasirikare barindaga Umukuru w'Igihugu,

Mu bandi bibukwa harimo, Me Niyoyita Aloys wari mu ishyaka rya PL ritari rishyigikiye imiyoborere y'igitugu n'andi mashyaka yarangwaga n'ivanguramoko, Nyagasaza Narcisse wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo;

Nzamurambaho Frederic wabaye Perezida w'ishyaka PSD wajyaga avuga ngo " Ushobora gupfa uzira kuba ikigwari, kandi ushobora gupfa uzira kuba intwari. Rero uzahitemo icyo uzapfa uzira', Rucogoza Faustin wabaye Minisitiri w'itangazamakuru;

Prof. Rumiya Jean Gualbert wabaye muri komite ya MRND ariko ntiyigeze ashyigikira amacakubiri, Rutaremara Jean De La Croix wabaye umujyanama mu by'amategeko muri Ministeri y'Ubucuruzi, Ruzindana Godefroid wabaye Perefe wa Perefegitura ya Kibungo;

Rwabukwisi Vincent wari mu barwanyije Politiki mbi y'amoko binyuze mu mwuga w'itangazamakuru ndetse na Rwayitare Augustin wakoze muri Ministeri y'umurimo n'imibereho myiza y'abaturage.


 

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne ubwo yaririmbaga mu muhango wo kwibuka Abanyapolitike


Munyanshoza yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo 'mu rwego rwo kugaragaza uko Jenoside yateguwe'


Nyiranyamibwa yaririmbye indirimbo ye yise 'Ese mbaze nde?


Nyiranyamibwa yasabye buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi


Mukankusi Grace yaririmbye muri uyu muhango indirimbo ye yise 'Mfite ibanga' yahimbiye umubyeyi we









Mukankusi yavuze ku kuntu umubyeyi we yishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside








KANDA HANO UREBE UBWO MUNYANSHOZA YARIRIMBAGA

">

KANDA HANO UREBE UBWO NYIRANYAMIBWA YARIRIMBAGA

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango wokwibuka abanyapolitiki

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141861/kwibuka30-munyanshoza-nyiranyamibwa-na-mukankusi-baririmbye-mu-kwibuka-abanyapolitiki-bish-141861.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)