Kwibuka30: Abikorera bibukijwe ko ubutunzi bwabo atari ubwo gusenya igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze ku wa 24 Mata 2024 mu gikorwa PSF yateguye cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo n'abikoreraga. Cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Mubiligi Jeanne Françoise yakomoje ku kuba mu gihe hibukwa abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hadashobora kwirengagizwa n'uruhare rw'abikoreraga bayikoze bakanatanga inkunga yo kuyishyira mu bikorwa, bityo ko bikwiye kubera isomo abikorera ba none bakazirikana ko ubutunzi bwabo bukwiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda aho kurusenya.

Ati ''Twunamire bagenzi bacu mu rwego rwo kubaha icyubahiro bavukijwe. […] dufate mu mugongo imiryango y'abikorera yasigaye, tubifuriza gutwaza gitwari no kudaheranwa.''

''Iyo dukurikiye amateka dusanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarateguwe, kandi hakagaragaramo uruhare runini rw'abikorera. Duteranye gutya rero kugira ngo twamagane ubwo bugwari bwatumye abikorera batera inkunga icyo gikorwa cy'ubunyamaswa bakanakijandikamo. […]abikorera twahakuye isomo ryo gushishoza no kureba kure, kugira ngo ishoramari ryacu ribe iryubaka igihugu aho kugisenya.''

Uwanyirigira Matilda ni uwikorera wo mu Mujyi wa Kigali warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku kuntu yabonye Abatutsi benshi bicirwa mu maso ye.

Yashimiye Inkotanyi zamurokoye, ndetse anashima Perezida Paul Kagame wimakaje Ubunyarwanda ku buryo ubu umucuruzi wese afite amahirwe yo gukora yisanzuye hatabayeho ivangura, dore ko mbere ya jenoside bwo hatangwaga icyangombwa cyemerera umuntu gucuruza n'ibiva mu mahanga (license d'importation), ariko kikaba cyarahabwaga cyane abacuruzi b'Abahutu barimo n'abateye inkunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Ati ''Iyo 'license d'importation' ntabwo yabonwaga n'abacuruzi bose yabonwaga n'abo bashaka barimo ba Kabuga bariya baguze imipanga yamaze Abatutsi muri jenoside. Imikorere y'icyo gihe yatugizeho ingaruka nyinshi, cyane ko mbere ya jenoside hari abantu bitwaga ba Rujigo bazaga mu maduka y'Abatutsi bakaza bagapakurura ibintu byose biri mu iduka ntacyo bakubajije, bakaza bagatega imodoka hariya bagapakurura iduka bakaryeza bakagenda.''

''Ubu uyu munsi dufite amahirwe menshi, naguha urugero ubu nkanjye ngitangira gucuruza nagiye Dubai mfite 6000$ gusa, ariko muri ibyo bihumbi bitandatu nabibyaje umusaruro, nishyuriye abana banjye bariga, bariga baraminuza biga no mu mashuri akomeye muri Amerika.''

Amb. Charles Murigande watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakomoje ku bugome jenoside yateguranywe imyaka itari mike, ku buryo hari abicujije kuba mu myaka ya 1960 baricaga Abatutsi bakuze bagasiga abana, none Perezida Paul Kagame na Fred Gisa Rwigema bakaba barakuze bakayobora urugamba rwo guhagarika jenoside.

Ati ''Guverinoma ikomeza gutekereza noneho uburyo bakwikiza icyitwa Umututsi cyose, ndibuka mu Kwezi kwa Mbere mu 1991 umugabo wigishaga muri Amerika witwa Banyaga, yaje ino guverinoma imukoreshereza mitingi kuri Stade Nyamirambo ngo babwire Abanyarwanda uko Isi ibona intambara FPR ngo yabashoyemo.''

''Icyo gihe Banyaga yabaye umuntu wa mbere wo kuvuga ngo hakozwe ikosa mu 1959 no mu 1960, kuko ngo icyo gihe bicaga abantu bakuru ngo abana n'abagore bakabareka, muri icyo gihe iyo baza kwica abana batitaye ku myaka yabo, ngo uyu munsi ntabwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame aba ayoboye urugamba, ngo ntabwo Rwigema yari gukura ngo yige ibya gusirikare atangize urugamba.''

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yanenze abikorera bagize uruhare mu gutegura, gutera inkunga no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien, ariko anashimira abikorera bateye inkunga urugamba rwo kubohora igihugu baha ubufasha Inkotanyi zahagaritse jenoside, none ubu Abaturarwanda bakaba batekanye.

Abikorera bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Amb. Charles Murigande, ubwo yashyiraga indabo ahashyinguwe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu nzego za leta
Amb. Charles Murigande ni we watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwanyirigira Matilda ni uwikorera wo mu Mujyi wa Kigali warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, watanze ubuhamya bw'ibihe bigoye yanyuzemo mbere yo kurokoka
Umuhanzi Bonhomme ni we waririmbye indirimbo zo kwibuka muri iki gikorwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yanenze abikorera bagize uruhare mu gutegura, gutera inkunga no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Félicien
Umuyobozi wa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise, yibukije ko ubutunzi bw'abikorera bukwiye kubaka u Rwanda aho kurusenya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abikorera-bibukijwe-ko-ubutunzi-bwabo-atari-ubwo-gusenya-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)