Ibyabaye kuri YAGO bikwiye kubera buri wese isomo bakamenya ko hanze aha hari abatekamutwe bayogoje rubanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese birakwiye ko ugaba cyangwa utera unkunga yatanga ibyo adafite kubera izindi nyungu rwihishwa ?

Ese ni iby'isi y'ubu, ni bya bandi uwagabiwe ahabwa Butamwa we akiyongereraho Ngenda ?

Mu gusesengura ibi, turagendera ku nkuru yasohotse umwaka ushize mu Ukuboza 2023, ubwo umuhanzi Yago Pon Dat usanzwe ari n'umunyamakuru wibanda ku biganiro akora kuri YouTube Channel ye izwi nka Yago TV Show, mu mpera z'umwaka ushize yashyize hanze album ye ya mbere yise 'Suwejo'.

Tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo, harimo kuba uyu muhanzi Yago yarahawe ikibanza na Kompanyi isanzwe ibicuruza yitwa Marchall Real Estate, yamwemereye ubutaka bwo kubakaho mu Mujyi wa Kigali nyuma y'uko uwari uyihagarariye anyuzwe n'uburyo yitwaye ku rubyiniro.

Ariko ntibyateye kabiri kuko nyuma y'amezi agera kuri ane atarahabwa ibyo yasezeranyijwe, Uyu muhanzi akaba n'umunyamakuru Nyarwaya Innocent, yabajije abamwemereye ikibanza ubwo yakoraga igitaramo cya Suwejo Album Launch, cyabaye mu mwaka wa 2023, ababaza niba barakimwemereye bagamije kumwambura cyangwa kumushimisha gusa.

Mu butumwa Yago yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati 'Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo)… Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa ni ko mukora ?'

Uyu muhanzi wagaragaje ko asa nk'uwihebye ko atazabona uyu mutungo utimukanwa yemerewe n'iyi kompanyi, yasoje ubutumwa bwe agira ati 'Bimaze iki kwemera ikintu imbere y'imbaga ntugisohoze ?'

Ku ikubitiro umunyamakuru witwa CHITA wibanda ku biganiro akora kuri YouTube Channel ye izwi nka CHiTA MAGIC akaba n'umwe mu bakorana bya hafi na kompanyi ya Marchall Real Estate yahise asubiza YAGO ku rukuta rwa twitter ati "Bwana YAGO, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuze ko company itanze IKIBANZA ari KTN RWANDA".

Muri uwo mwanya YAGO yagarutse asubiza Julius Chita ati :'Ndabona ari wowe muvugizi wa company…Ntunguwe cyane no kuba ibyo uvuze byose nta na kimwe narinzi ariko kuko wiyemeje kubeshya…Ngaho hangana n'abo ba Diaspora murimo gutuburira no kubiba utwabo njyewe ntegereje igihe muzatangira icyo kibanza !!! Murakoze !!'.

Nyuma yibyanditswe n'izo mpande zavuzwe haruguru, Marchal Ujeku nyiri kompanyi Marchall Real Estate yavuze ko adateze kujya mu mitsi na Yago, n'ubwo ibyo yavuze kuri sosiyete ye atari byo.

Ati 'Ntabwo twajya mu mitsi n'abadafite ibyo bahomba, tureba icyo sosiyete ihomba n'icyo yunguka. Nibaza ko kujya mu mategeko byari ngombwa ariko sinibaza ko twajya mu mitsi n'abantu badafite ibyo bahomba'

Impaka nyinshi zakurikiye ibyo biganiro byabaye ku mpande zombi, byatumye abantu benshi bibaza impamvu hajemo izina rya KTN RWANDA muri ibyo bibazo kandi itarigeze igaragara mu baterankunga b'icyo gitaramo.

Ibyo byatumye twegera ubuyobozi bwa KTN RWANDA budutangariza ko nta hantu na hamwe bahuriye n'ibyabaye mu gitaramo cy'uwo muhanzi. Batubwira ko mu bisanzwe iyo bateye inkunga bigira inzira bicamo kandi bigakorwa mu mucyo kandi ibyo biyemeje bakabisohoza nta macyemwa.

KTN Rwanda nk'ikigo kimaze kumenyerwa kuva mu 2012 mu guhuza abagurisha n'abaguzi by'umwihariko mu mitungo itimukanwa, bwafatiyeho umwanya bunaburira Abanyarwanda kwitondera amasosiyete cyangwa abantu biyitirira KTN RWANDA mu gushaka gutanga serivisi zisa n'izabo. Bavuga ko umukozi wese wa KTN RWANDA aba yambaye umwambaro w'akazi wanditseho KTN RWANDA kandi anitwaje ikarita y'akazi y'icyo kigo, babasaba kuzajya bitondera abo batekamitwe kandi bakihutira kubimenyesha inzego z'umutekano zibegereye, ko kandi ubu wababariza mu nyubako ya MIC ihererye i Nyarugenge cyangwa ukabahamagara kuri +250783001414/ +250789000422 cyangwa ugasura urubuga rwayo rwa www.ktnrwanda.com ugahabwa serivisi yose wakenera.

Iyi nkuru ije yiyongera mu zindi nkuru zimaze iminsi zicicikana kuri murandasi zivuga ku bwambuzi bushingiye ku mafaranga, ubutaka n'amamodoka abanyarwanda bari guhuriramo nabwo. Hakaba hibazwa ku buryo haboneka igisubizo kuri icyo kibazo cyugarije sosiyete nyarwanda .

UMVA BYINSHI KURI IKI KIBAZO HANO :

https://twitter.com/Akasamutwe250/status/1782472411926933929



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Ibyabaye-kuri-YAGO-bikwiye-kubera-buri-wese-isomo-bakamenya-ko-hanze-aha-hari-abatekamutwe-bayogoje-rubanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)