Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yakomoje ku burwayi bwe, arateganya kubatizwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw'imyidagaduro nka Dj Brianne kubera kuvangavanga umuziki, yavuze ko uburwayi yagize bwatumye abagwa azabuvugaho neza nyuma yo kongera kuva kwa muganga.

Tariki ya 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), amakuru akavuga ko yabazwe ku gifu.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko azavuga neza iby'uburwayi bwe yakize kuko agomba gusubira kwa muganga bakamubaga.

Ati 'nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.'

Biteganyijwe ko Dj Brianne tariki ya 1 Gicurasi 2024 ari bwo azasubira kwa muganga kugira ngo yongere akorerwe 'operation' ya kabiri.

Dj Brianne akaba yahakanye ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi, abandi bakavuga ko ari ukwibagisha inda ngo igabanyuke, icyo arwaye azakivuga avuye kwa muganga.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu bijyanye no kuvangavanga umuziki, yahishuye ateganya kubatizwa ubundi akavuga ibyiza Imana yamukoreye.

Ati 'Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.'

Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy'ubuzima bitewe n'ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

Dj Brianne agomba gusubira kwa muganga kongera kubagwa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-ugiye-kongera-kubagwa-yakomoje-ku-burwayi-bwe-arateganya-kubatizwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)