Bugesera yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, Police FC isezera Gasogi United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sports ku giteranyo cy'ibitego 2-0.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, Bugesera FC yawutsinze igitego kimwe ku busa.

Rayon Sports yagiye mu Bugesera ibizi ko ari umukino wo gupfa no gukira ishaka gusezerera Bugesera FC.

Wari umukino utoroshye kuko na Bugesera FC yari imeze nk'Intare yakomeretse kuko yashakaga kwihorera ibyo yayikoreye mu mpera z'icyumweru gishize iyitsinda muri shampiyona bikayisunikira mu makipe ajya mu cyiciro cya kabiri.

Bugesera FC yaje gushimangira intsinzi ya yo ku munota wa 50 ubwo Stephen Bonney yatsindiraga Bugesera FC igitego cya mbere. Umukino warangiye ari 1-0 maze Bugesera FC ikomeza ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego 2-0.

Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, Police FC yatsinze 1-0 bwa Gasogi United biba 1-1 bahita bitabaza penaliti.

Police FC; Moro, Niyonsaba Eric bazihushije ni mu gihe Muhadjiri, Rutonesha Hesbone, Rutanga Eric na Akuki bazinjije

Gasogi United; Mbirizi Eric, Muderi Akbar na Kabanda Serge bazirase, Axel Iradukunda, Hamiss, Rugangazi Prosper barazinjiza

Rayon Sports yasezerewe na Bugesera
Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-yasezereye-rayon-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro-police-fc-isezera-gasogi-united

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)