Vinicius Junior yabajijwe ku bijyanye n'ivang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Kabiri nibwo hategerejwe umukino wa gicuti uzahuza ikipe y'igihugu ya Espagne na Brazil kuri sitade isanzwe ikinirwaho na Real Madrid ya Santiago Bernabeu.

Uyu mukino wahawe insanganyamatsiko igira iti 'uruhu rumwe' ukazaba ugamije kurwanya irondaruhu cyane cyane irikorerwa abakinnyi b'umupira w'amaguru.

Ubwo Vinicius Junior yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura uyu mukino yabajijwe ku bijyanye n'irondaruhu akunze gukorerwa n'abafana b'andi makipe ku masitade atandukanye yo muri Espagne, afatwa n'amarangamutima araturika ararira avuga ko atazigera ava muri Espagne kubera ko abamukorera irondaruhu baba bageze ku ntego zabo.

Yagize ati "Irondaruhu mu magambo ntiribera muri Espagne gusa, ahubwo ni ku isi yose. Buri munsi njya mu rugo numva mbabaye, nta muntu unshyigikiye.

Sinigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bimeze nko guha abakora irondaruhu ibyo bashaka. Ntabwo ngiye kuva mu ikipe nziza ku isi. Â 

Ngiye gukomeza gushikama no gukomera kuko perezida n'ikipe baranshigikiye. Mumbabarire ndashaka gukina umupira w'amaguru, gukora byose ku ikipe yanjye n'umuryango wanjye, sinzigera mbona abirabura bababara. "

Vinicius Junior yagiye akorerwa irondaruhu ku mikino itandukanye yo muri Espagne bikagera n'aho barimukorera atakinnye.

Nko ku mukino wo kwishushya wa 1/8 cya UEFA Champions League abafana ba Atletico Madrid bararimukoreye ku mukino bari bakiriyemo Inter Milan n'aba FC Barcelona biba uko ku mukino bari bakiriyemo Napoli FC biza no gutuma Real Madrid isabira aya makipe guhanwa.


Vinicius Junior yabajijwe ku bijyanye n'irondaruhu akorerwa araturika ararira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141236/vinicius-junior-yabajijwe-ku-bijyanye-nivangura-akorerwaaraturika-ararira-141236.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)