Umutoza wa Rayon Sport yivumbuye mu myitozo agera naho afata telefone arayimena -VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Werurwe 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sport yakoze imyitozo yanyuma yiteguta gucakirana n'ikipe ya APR FC, mu mukino wa shampiyona ugomba kubahuza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

Gusa nubwo iyi kipe yakoze imyitozo yambere, hari amashusho yafashwe mu mwitozo agaragaza ko muri Rayon hagati y'umutoza na Equipe bitameze neza.

Aya mashusho yagaragazaga umutoza mukuru wa Rayon Sport uturuka mu Bufaransa, yarakaye cyane ndetse ari kwivumbura, bitamenyerewe. Uyu mutoza wasaga nkuwarakaye cyane yageze naho afata telefone ye ayitera ishoti nkutera umupira.

Gusa kugeza ubu ntamuntu uramenya icyaba cyarakaje uyu mutoza kugeza naho yimenera telefone, ndetse agashwana na Equipe bigeze aha. Reba videwo.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sport-yivumbuye-mu-myitozo-agera-naho-afata-telefone-arayimena-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)