MU MAFOTO: Ihere ijisho uburanga bwa Anicia G... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo Anicia Gaothusi yegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024, aryambikwa na Miss Lesego chombo yasimbuye kuri uyu mwanya.

Ibirori by'akataraboneka byabereye i Tlonkweng byasize Anicia Gaothusi w'imyaka 22 y'amavuko, ukomoka mu gace ka Tutume ariwe wegukanye ikamba rya Miss Botswana. Uyu niwe wabashije gukura ikamba mu maboko ya Lesego Chombo uherutse kugera muri Top 4 muri Miss World kandi akegukana ikamba rya Miss World Africa.

Miss Botswana 2024 yegukanye ikamba riherekejwe n'imodoka nshya ya Volkswagen Polo, ndetse n'akayabo k'amafranga agomba kumufasha mu myiteguro ya Miss World 2025 ayo kwiyitaho n'ayo kwita ku bijyanye n'imyambaro ye mu gihe cy'umwaka.

Kwegukana ikamba rya Miss Botswana byonyine, byahise bihesha Miss Anicia amahirwe yo kuzahagararira iki gihugu mu irushanwa ya Nyampinga w'Isi ry'umwaka utaha, rizaba riba ku nshuro ya 72. Muri iri rushanwa riteganijwe umwaka utaha, nibwo Krystyna Pyszkova wambaye ikamba rya Miss World azaryambika uzamusimbura mu birori biba bihanzwe amaso n'abatuye isi bose.

Nk'uko bisanzwe Miss Botswana, Anicia Gaothusi afite ibisonga bibiri bigiye kumufasha mu rugendo rw'umwaka wose, harimo Miss Halle Hirschfeld wabaye igisonga cya mbere, ndetse na Sebaga Manyapetsa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Botswana.

Iri siryo rushanwa rya mbere ry'ubwiza Anicia yegukanye  kuko no mu 2019 yatsindiye ikamba rya Miss Teen International Botswana. 

Mu buzima busanzwe, Miss Anicia ni umunyeshuri uri kuminuza mu bijyanye n'amategeko, muri kaminuza ya Gaborone University College of Law and Professional Studies. 

Nyuma y'uko yicaye kuri iyi ntaba iba yifuzwa na benshi, Miss Anicia yafashe umwanya ashimira abamushyigikiye bakamwereka urukundo, barimo n'abo bataziranye bamuteye inkunga bakamunambaho kugeza ku ikamba nyirizina. 

Miss Lesego Chombo watanze ikamba, nawe yafashe umwanya anyarukira ku rubuga rwa Instagram, maze ashimira abamubaye hafi mu rugendo rwose rwo kuba Miss Botswana 2022, ndetse atangaza ko icyo yifuzaga cyane mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi ari ugushakira isi icyizere, akerekana ko kwizera Imana n'imbaraga zayo bikora koko.

Reba hano amafoto agaragaza neza ubwiza bwa Anicia Gaothusi wegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024:






Yambitswe ikamba na Miss Lesego Chombo yasimbuye kuri iyi ntebe



Miss Botswana 2024 n'ibisonga bye








Mu 2019 yegukanye ikamba rya Miss Teen International Botswana


Miss Anicia Gaothusi niwe uzahagararira Botswana muri Miss World 2025


Anicia asimbuye Miss Lesego Chombo wabaye Miss Botswana 2022


Ubu Miss Lesego ni Miss World Africa 2024





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141224/mu-mafoto-ihere-ijisho-uburanga-bwa-anicia-gaothusi-wambitswe-ikamba-rya-miss-botswana-202-141224.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)