Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri OHIO, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2024, rwataye muri yombi Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye, wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Tabaro Nshimiye akurikiranyweho kubeshya inzego z' ubutegetsi n'iz'ubucamanza muri Amerika, dore ko ngo amaze imyaka myinshi atanga ubuhamya bw'ibinyoma, agamije guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eric Tabaro Nshimiye kandi ngo yanayobeje ubucamanza mu rubanza rwabereye ahitwa Boston muw'2019, ubwo yashinjuraga undi mujenosideri Jean-Léonard Teganya, waje no guhamwa n'ibyaha.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eric Tabaro Nshimiye na Jean-Léonard Teganya bigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, mu ishami ry'ubuganga. Bombi bari ibyamamare mu Nterahamwe zo muri iyo Kaminuza no muri Butare muri rusange, ari naho bakoreye ubwicanyi.

By'umwihariko, abatangabuhamya babwiye abakozi b'Urwego rushinzwe Iperereza muri Ohio, ko Eric Tabaro ubwe yishe abantu benshi muri Butare, abakubise mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari bitaga' Ntampongano'. Mu bo ashinjwa kwica, harimo umwana w'imyaka 14, ndetse n'umugabo wadodaga imyenda y'abaganga bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare.

Eric Tabaro Nshimiye kandi anakurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore bo mu bwoko bw'Abatutsi, mbere yo kubica no kubajugunya mu byobo rusange.

Ubwo ingoma y'abajenosideri yatsindwaga muw'1994, Eric Tabaro Nshimiye nawe yahungiye mu cyitwaga Zayire, aho yanakomereje imyitozo nk'izindi nterahamwe, zigamije kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside.

 

Amaze kubona ko ibyo gutera u Rwanda bitakibahiriye, yahungiye muri Kenya, aho yaje kuva ajya muri Amarika.

Eric Tabaro Nshimiye w'imyaka 52 ubu afite ubwenegihugu bw'Amerika, yahawe amaze kubeshya ko ntaho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana Michael J.Krol, umwe nu bakurikiranye idosiye ya Eric Tabaro Nshimiye, yabwiye itangazamakuru ko urwego akorera rutazahwema gushakisha abagizi ba nabi bibeshya ko Amerika izabafasha gucika ubutabera.

Itariki umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye azagerezwa imbere y'urukiko ntiratangazwa.

The post Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/isi-ikomeje-kubabana-nto-umujenosideri-eric-tabaro-nshimiye-yafatiwe-muri-amerika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=isi-ikomeje-kubabana-nto-umujenosideri-eric-tabaro-nshimiye-yafatiwe-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)