Byiringiro Lague ibyo yakoze mu mukino wahuje Amavubi na Botswana bishobora gutuma afatirwa ibihano bikakaye mu ikipe y'igihugu Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa gicuti waraye uhuje Botswana n'u Rwanda muri Madagascar ukaza kurangira amakipe yombi yanganyije 0-0, Byiringiro Lague yagaragaje imyitwarire itari imyiza ishobora kumuviramo ibihano.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Amavubi, yabonye ko ibyo yasabye bamwe mu bakinnyi batarimo kubikora niko gukora impinduka, akuramo Byiringiro Lague hinjiramo Tuyisenge Arsene.

Lague ntiyabyishimiye maze, agisohoka mu kibuga ageze aku meza y'abasifuzi, agira umujinya akubita agacupa k'amazi kari kahateretse kikubita hasi, ndetse kandi ntiyahise ajya kwicarana na bagenzi be ku ntebe y'abasimbura ahubwo ajya mu rwambariro.

Uyu musore bishobora kutamugendekera neza kuko kimwe mu bintu umutoza Frank Spittler yagaragaje ari uko atishimira imyitwarire nk'iyi.

Uyu mukinnyi ashobora kwisanga ahanwe kuko twibukiranye ko ubwo Hakim Sahabo yakoraga ibintu nk'ibi ku mukino wa Zimbabwe (yarasimbujwe ntiyabyishimira na we atera agacupa k'amazi ishoti), ku mukino ukurikiyeho wa Afurika y'Epfo yahise amubanza ku ntebe y'abasimbura.



Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-ibyo-yakoze-mu-mukino-wahuje-amavubi-na-botswana-bishobora-gutuma-afatirwa-ibihano-bikakaye-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)