Bruce Melodie yikije ku gushinga Banki n'ibyo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie uvuga ko akora ibintu yihuse kandi bitamubuza kumva abagenda gacye, yishimira ko yabashije guhabwa umwanya kuri televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko yishimira kandi kubona ibyo arimo gukora byose abikora ku bwo gukomeza kurushaho gutera ishema igihugu ndetse akishimira uburyo yakirwa aho ageze hose.

Bruce Melodie avuga ko yasanze muri Amerika bafite umuco wo hejuru wo gushyigikira ubuhanzi kandi iyo bakwishimiye barabikwereka bakanagufasha muri byose harimo kugura ibikorwa byawo no kwitabira ibirori n'ibitaramo wategura.

Avuga yatunguwe n'uko ibinyamakuru byo hanze bikora aho bikoresha imbaraga nyinshi kandi bikaba bigoye kubona iminota myinshi mu kiganiro. Ati: 'Mbambona nkeneye akandi gahe gato ariko nkabona na ba Obama iyo baje bakora iminota itanu.'

Ku birebana n'abantu bavuga ko atari we utumirwa, hatumirwa Shaggy, we agaherekeza, Bruce yavuze ko ababivuga bibeshya kuko indirimbo ari iye. Ati: 'Tuza hano twembi kuko bidufitiye akamaro.'

Melodie kandi yagaragaje ko umuziki awubonera mu kugira abo mukorana beza bikanajyana n'urukundo n'amarangamutima kurusha amafaranga n'ubwo yerekana ko kumenyekanisha ibyo ukora bihenze byikubye gukora indirimbo.

Mu byo yigiye kuri Sean Paul na Shaggy ni uko adakwiye gushyira imbaraga mu gushaka gukorana n'abahanzi bakomeye ahubwo yanakorana n'aboroheje ariko agashyira imbara mu gushakira isoko ibyo bakoze.

Yagarutse ku buryo yigeze kuregwa na Super Level imusaba za Miliyoni, avuga isomo yabikuyemo. Ati: 'Nagiye mu rukiko bwa mbere mfite imyaka 21 bandega miliyoni 18Frw muri 2014 uwo muntu wandeze nari nzi ko anyishe ariko yaranyigishije.'

Bruce Melodie yavuze kandi ku muzingo yitegura gushyira hanze agaragaza ko hari indirimbo zigera kuri 90, bakaza gukuramo 32, ariko 17 akaba ari zo zizajya hanze. Yavuze ko 10 muri zo bamaze kuzemeza bigoranye ariko izindi 7 bikomeje kuba ingorabahizi.

Aha ni naho yahereye avuga ko yiteguye muri Gicurasi gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Soweto" izafatirwa amashusho muri Nigeria aho avuga ko hari ibikoresho bihagije byafasha mu gufata amashusho meza.

Bruce Melodie afite gahunda yo gukora kandi uruhererekane rw'ibitaramo mu Rwanda, muri Afurika y'Iburasirazuba, Amerika n'u Burayi.

Nk'uko yabisobanuye yifuza kuzabikora amaze gushyira hanze uyu muzingo. Aragira ati: 'Sinifuza gutangira uruhererekane rw'ibitaramo byanjye ntarasohora Album.'

Mu gusoza Bruce Melodie yakomoje ku biraka binyuranye yanze kwitabira bizaba mu kwezi kwa Karindwi, abyanga ku bw'igihugu cy'u Rwanda. Muri ibyo biraka harimo nk'ibyo muri Dubai.

Melodie ati: 'Mu kwa Karindwi ngomba kuba ndi mu Rwanda nta mpamvu n'imwe, nta na gahunda n'imwe nshobora gushyira aho hantu kubera ko nzi ko igihugu kinkeneye ngomba kuba mpari.'

Ukwezi kwa Nyakanga 2024 ni ko guteganijwemo amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda aho igengabihe yashyizwe hanze igaragaza ko tariki ya 14 hazatora ababa hanze y'igihugu naho 15 ukaba umunsi w'ubukwe nyamukuru ku baba mu gihugu nk'uko abanyarwanda bafata amatora.

Bruce Melodie yagarutse kandi ku kuba bagiye gushora amafaranga mu bucuruzi bukomeye we yita karahabutaka. Aragira ati: 'Umuntu uzabona uyu mushinga azamenye ko amafaranga agiye gukwira mu bafana.'

Wumvise neza aya magambo hamwe no kuvuga ati: 'Ni ahantu heza rata washyira ibintu byawe ukaba wizeye umutekano', wumva ari ugushinga ikigo cy'imari [Banki].

Bruce Melodie na Coach Gael bahuriye muri kompanyi batifuza kuvuga izina iri kubaka Kigali Universe ikaba ari nayo yashoye muri UGB ikipe y'umukino wa BasketballBruce Melodie yavuze ko amaze kwiyungura ubumenyi ku birebana n'umuziki mu gihe amaze muri Amerika aho yasobanukiwe ko adakeneye cyane gukorana n'abahanzi barenze icyo akeneye ari ukumenyekanisha cyane ibyo akoraYavuze ko adashobora gufata ikiraka icyo ari cyo cyose muri Nyakanga 2024 kubera ibikorwa by'amatora biteganijwe muri uku kwezi bityo agomba kuzaba ari mu Rwanda Yavuze ko yishimiye kubona intambwe Amerika yagezeho mu gushyigikira abahanzi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141157/bruce-melodie-yikije-ku-gushinga-banki-nibyo-kwanga-ibiraka-ku-bwigihugu-141157.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)