Bigenda bite ngo Zaba wi Rwanda na Asake wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukurikiranira hafi ntakuntu waba utarahura na misa y'urwenya ya Burideal, umusore muto uba abara inkuru ziganjemo iz'amakuru y'imyidagaduro mu buryo bwitwaye nk'ubukoreshwa na Kiliziya Gatolika.

Uburyo abikoramo bikaba byaratumye izina rye rihita rizamuka nubwo avuga ko yagiye aterwa imijugujugu hari naho akomoza ku kuba haba hari abamusabye kubihagarika cyangwa bakazamugezayo.

Si uwe wenyine kuko mu ba vuba Zaba Missed Call, umwe mu bamaze gushinga imizi muri sinema amaze igihe aca igikuba yitwaye nka Yesu Kristo akanayita 'Yesu w'Inyongera' [Prime Jesus].

Ibi bikaba ari ibintu bidakunze gufatwa kimwe tukaba dushingiye ku nkuru ikomeje kugarukwaho ya Asake twifuje kunyura muri iyi ngingo ngo tunumve icyo abantu bamwe babitangazaho.

Ibya Asake bihagaze gute?

Ku wa 29 Gashyantare 2024 ni bwo yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Only Me' aho abayitwaye nka Musenyeri ashagawe n'Abapadiri.

Ibi bikaba byarazamuye inyunganizi zitandukanye z'abiganjemo abakristo n'abanyamadini muri rusange bagaragaza kwiyambika mu buryo butajyanye n'ibyo arimo gukora bidakwiye.

Muri 2022 DMW na we yibasiwe cyane n'abasilamu bavuga ko atarakwiriye gukoresha isengesho rya 'mat' mu ntangiriro z'indirimbo ye 'Jaye Lo'.

Nubwo umuhanzi afite uburenganzira bwo gukora uko ashaka ibihangano bye abanyamadini bakomeza kugaragaza ko hari ubwo abahanzi barengera.

Ese ubundi bihagaze bite  ibirebana no gukoresha ibimenyetso Bitagatifu mu buryo bwa gihanzi

Ibyo kuba abahanzi basa n'abubahuka ibimenyetso bifatwa nk'Ibitagatifu mu ndirimbo z'amashusho ntabwo bitangiye muri iki gihe nk'uko raporo yakozwe na MTV ibigaragaza,aho yerekana ko mu amashusho yasohokaga icyo gihe agera kuri 38% yabaga yifashishije ibi bimenyetso.

Nko mu ndirimbo yayobowe na Perlicks, uyu muhanga mu gutunganya amashusho yifashishije muri Gwagwalada ya BNXN,umukobwa wambaye nk'Umubikira arimo anywa itabi yari abizi neza ko ari igikorwa kirengeye.

X uri mu batunganya amashusho yavuze kuri iyi ngingo agira ati'Abantu benshi bakoresha ibi bimenyetso bagamije gukurura abantu benshi bareba ibikorwa byabo babizera neza ko amashusho bakoze azagera kure rero abahanzi baba bumva ko ari inzira ikomeye yo kurema amakuru.'

Abandi nabo bakaba bagaragaza ko ibi abahanzi usanga babikora kugira ngo berekana ko imbaraga abantu bizerera mu madini kenshi ziba ari ikinyuranyo.

Hari kandi n'ababa babibona igisubizo gihura neza n'ibyo bifuza.

Dunsin Bankole avuga kuri iyi ngingo yagize ati'Abahanzi rimwe na rimwe usanga baba bashaka kwerekana ishusho nyayo ijyanye n'ibyo bumva byagakwiye guhura n'ubuhanzi bifuza mu ndirimbo, bakisanga bageze no muri ibyo bimenyetso.'

Umwe mu bahanga mu birebana no gutegura ibitaramo no gutunganya filimi, Moyo Onipede ati'Kenshi umuhanzi icyo aba ayishyize imbere ni icyateza ubuhanzi bwe imbere kurusha ibindi bintu byose, ibyo abakristo cyangwa abandi banyamadini bamutekerezaho.'

Hari ubwo abahanzi babihuriramo n'ibibazo bikomeye

Byinshi bivugwa kuri iyi ngingo aho abizera babibonamo kurangira kw'Isi, abandi bakavuga  kurengera ariko abahanga mu buhanzi bavuga ko butagira imbibi bwageza uwari wese ku rugero atigeze arota no kugukora icyaricyo cyose cyane iyo kidafite uwo cyakwangiza.

Na none ariko siko buri gihe bihira ababikora kuko hari ubwo Lil Nas X uhorana udushya yashyize hanze indirimbo yise 'J Christ' byarakaje benshi mu bakurikiraga agahiga ahomba abagera ku bihumbi 150 byihuse.

Davido hari amashusho ye yigeze gufungwa bitewe no kuba hari uko atasobanuraga neza ibirebana n'imyimerere ya benshi mu majyaruguru ya Nigeria.

Rema muri 2023 igitaramo cye cyarahagaritswe bitewe n'imyigaragambyo yakozwe nabo mu idini rya Orthodox muri Ethiopia, bavuga ko batakwemera ko azamuri icyo gihugu kandi hari ibyo akora by'imihango ya shitani nk'umukufe yambara mu ijosi usobanuye ngo hatwikwe amatorero.

Imyambarire n'imyitwarire ya Zaba wongeyeho Prime Jesus hari abatarayikiriye neza bavuga yagiye kure mu buhanzi bweAsake  hari abagaragaza ko atari akwiye kwifashisha imyitwarire n'imyambarire y'abakozi b'Imana mu bintu bitajyanye

KANDA HANO UREBE ONLY ME YA ASAKE

">

KANDA HANO UREBE IBIGANIRO BYA BURIDEAL BYATEJE IMPAKA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141098/bigenda-bite-ngo-zaba-wi-rwanda-na-asake-wa-nigeria-bisange-bahanganye-nibimenyetso-bitaga-141098.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)