Bagurukije Inuma eshatu! Udushya 5 twaranze i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino-shusho wamaze amasaha ibiri n'iminota 30' wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Ni ubwa mbere bakoreye igitaramo muri iyi nyubako, kuko mu 2023 bakoze igitaramo nk'iki bise 'Urwejeje Imana' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ubwo bizihizaga imyaka 25 ishize babonye izuba.

'Inkuru ya 30' yasize urwibutso kuri benshi, ahanini bitewe n'inkuru bakubiyemo, yagaragaje uburyo Abanyarwanda bari barahejejwe imahanga, bakoze uko bashoboye bagaruka mu Rwanda, batangiza urugamba rwo kongera kubaka Igihugu kibereye buri wese.

Ni igitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu, abari muri BK Arena bamushimira ku bwo kwifatanya nabo mu rugendo rwo kubara imyaka 30 ishize.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] cyane cyane urubyiruko, bagiye bandika bagaragaza ko bagize amahirwe yo kumenya amateka byisumbuyeho binyuze muri iki gitaramo 'Inkuru ya 30' cyari kimaze hafi amezi atatu cyamamazwa.

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwego rw'Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese wifatanyije n'itorero Inyamibwa muri iki gitaramo 'Inkuru ya 30'.

Yavuze ko cyari cyateguwe na AERG babinyujije mu itorero ryayo Inyamibwa. Kandi bagikoze bagamije 'kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rw'imyaka 30 ishize'.

Ati 'Kandi ni igitaramo kigamije nanone kudufasha gukomeza gushimira cyane Inkotanyi zafashe iya mbere zigatera intambwe zikaza kubohora Igihugu. Ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.'

Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame ku bwo kwifatanya nabo, kandi bamushimira kuba yarafashe iya mbere mu Ingabo zahoboye Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.

Ati 'Ni umwanya mwiza kandi wo kumushimira aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora, ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere.'

Iki gitaramo cyari kigizwe n'indirimbo n'imbyino byagaragaje urugendo rw'igihe Abanyarwanda bari bakiri umwe, abavuye ishyanga bakiyemeza kubohora u Rwanda, abahejejwe ishyanga n'abaje gufata umwanzuro wo kubohora u Rwanda.

Mu mukino w'isaha n'iminota 30 berekana neza aho u Rwanda rugeze, Mudahemuka Audace yavuze ko iki gitaramo gikwiye kubera umwanya mwiza urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange 'uruhare rwacu mu gukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse tunarushaho kubyagura dushingiye ku cyerekezo intore izurusha intambwe yaduhaye aricyo 2050'.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze iki gitaramo 'Inkuru ya 30' utamenye:

1.Bagurukije inuma eshatu

Umukino bakinnye ushushanya urugendo rw'imyaka 30 ishize, waranzwe n'ibice binyuranye birimo n'igice kigaragaza uburyo amahoro yongeye gutaha mu Rwanda nyuma y'icuraburindi Abanyarwanda banyuzemo igihe kinini ariko ntibemere gutsikamirwa.

Mu gushushanya amahoro n'umunezero mu gihugu, bifashishije inuma eshatu 'nzima' zagurukijwe muri BK Arena, zigurukira mu bice bitandukanye by'iyi nyubako, binyura umubare munini mu gisobanuro cy'uko amahoro aganje mu rwagasabo.

Urubuga Falcoloft ruvuga ko inuma zikunze kuba cyane mu mijyi myinshi hirya no hino ku Isi, kuko ari inyamaswa zikunda kuba no kororerwa mu Mujyi.


2.Teta Ndenga Nicole yagedeneye ku igare

Umukobwa witwa Teta Ndenga Nicole wegukanye ikamba rya 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2020, yatunguranye ku rubyiniro agaragara agendera ku igare.

Uyu mukobwa uri mu bakomeye mu itorero Inyamibwa, yigaragaje mu myambaro yanditseho 'Visit Rwanda' ishushanya abasiganwa muri Tour du Rwanda.

Yagendeye ku igare ku rubyiniro, ndetse yambaye n'ingofero y'abasiganwa, asuhuza basaza be, mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rwiteje imbere.

Berekanye ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwagize ubukungu buhamye, ibikorwa by'imyidagaduro bitezwa imbere n'ibindi bifasha benshi muri iki gihe.

3.Imvura yaguye, bamwe bitwaza imitaka

Kuri gahunda yari yatanzwe, iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kigasozwa ahagana saa yine n'igice z'ijoro, ariko siko byagenze.

Imvura yaguye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, kandi imara igihe kinini byatumye hari abatabasha kugera kuri BK Arena ku gihe bari bateguye.

Byatumye abateguye iki gitaramo bahitamo gukomeza gucuranga zimwe mu ndirimbo z'abahanzi bo hambere zigaruka ku Rwanda n'Abanyarwanda.

Mu gihe cy'isaha irenga, iyi mvura yagengeje macye, bituma hari abitwaza imitaka kugirango babashe kwinjira, icogoye, igitaramo gitangizwa ahagana saa moya n'igice z'ijoro.


4.Umuyobozi yatungiriwe muri iki gitaramo

Mbere y'uko iki gitaramo gishyirwaho akadomo, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yahamagawe ku rubyiniro ashimirwa uruhare yagize mu gutuma iki gitaramo 'Inkuru ya 30' kigenda neza.

Ubwo yazamukaga ku rubyiniro, Rusagara yatunguwe ababyinnyi n'abaririmbyi b'iri torero bamuririmbira indirimbo yo kumwifuriza isabukuru y'amavuko.

Bivuze ko iki gitaramo cyabaye ku itariki imwe n'iyo yizihizaho isabukuru y'amavuko. Umuyobozi wa AERG Audace ku rwego rw'Igihugu, Mudahemuka Audace yavuze ko bishimira uruhare Rusagara yagize mu gutuma iki gitaramo kigenda neza.

5.Bunamiye Buravan

Umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo. Yatangiriye mu murishyo w'ingoma, maze abantu barizihirwa, aho yaririmbye indirimbo zirimo 'Ingaragu', 'Umunyabigwi', 'Ingabe' aherutse gushyira hanze n'izindi.

Yakunze kugaragara cyane mu bitaramo byubakiye kuri gakondo. Mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa 'Gusakaara' mu rwego kunamirwa Buravan. 

Impakanizi yavuze ko Buravan yari inshuti ye, kandi ari ngombwa kwizihiza ubuzima bwe. Ati 'Natangiye mbabwira ko muri beza ariko ntabwo nibeshye. Ngiye kubasangiza igihangano cy'umwe mu nshuti zanjye ntagifite ubu ngubu, ariko twigeze, nibaza ko buri wese uri hano aramuzi, mumfashe dutaramane. Ni Yvan Buravan.'

Urufatiro rw'itorero Inyamibwa mu gihe cy'imyaka 26 ishize

Ingero ni nyinshi z'amwe mu matorero yo mu Rwanda yagiye ashingwa ariko mu gihe kitari kinini agacikamo ibice, igice kimwe kigatangira kwikorana.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 26 ishize Inyamibwa igishinze imizi bitewe n'impamvu ikomeye iri torero rishingiyeho. Ati "Impamvu yo kubaho iruta impamvu y'abantu bashobora kutumvikana ku kintu.'

Arakomeza ati 'Impamvu rero cyangwa se umusingi w'icyatumye dukora cyangwa se abatangije Itorero Inyamibwa, ni yo ituma dukomeza. Ntabwo rero twebwe duhungabanywa n'ibibazo cyangwa se n'ibigeragezo byahuye bivuye ku mpamvu z'umuntu umwe, babiri cyangwa batatu bahuriye hamwe…'

Uyu muyobozi avuga ko nta muntu 'uva mu Inyamibwa kuko ibikorwa byacu haba ari mu itorero no hanze y'itorero ari Inyamibwa'

Yavuze ko abagize  uruhongore rw'Inyamibwa (Abakiri bato) n'Inyamibwa bakibyina ndetse n'Inyamibwa Nkuru (abakuze).

Ibikorwa bifatika Itorero Inyamibwa ryagezeho

Iri torero ryashinzwe mu 1998. Rusagara avuga ko kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi 'twafashije abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside kuva mu bwigunge'.

Avuga kandi ko kuva icyo gihe bateje imbere umuco, bafasha abari bifite impano yo kubyina kuyisobanukirwa no kuyigaragaza. Ati "Abari bafite impano twarayizamuye."

Rusagara avuga ko imyaka ishize 26 ishize bafashije ababyinnyi babo mu mibereho. Ati "Bivuze ngo iyo tubyinnye, duserutse ahantu, tugatanga amafaranga, ni ugufasha abantu mu mibereho ariko binjiza."

 Ikindi ni uko batanze icumbi ku bantu. Yavuze ko bafite inzu y'itorero aho umubyinnyi wese atajya abura aho aba. Ikindi bishimira muri iyi myaka, ni uko batembereje abantu imahanga kandi bimakaza umuco Nyarwanda.

 

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa 


Madamu Jeannette Kagame ubwo yari muri BK Aren akurikirana igitaramo cy'Inyamibwa






Ibihumbi by'abanyarwanda bashimiye Umukuru w'Igihugu ku bwo kwifatanya n'abo muri iki gitaramo 





Abarimo umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Madederi' muri Papa Sava yitabiriye iki gitaramo





Munyaneza Landry, Perezida w'Itorero Inyamibwa akaba n'Umutoza Mukuru

































Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yitabiriye iki gitaramo






ISHIMWE RY'ITORERO INYAMIBWA KURI PEREZIDA KAGAME WITABIRIYE IGITARAMO CY'ABO
">

KANDA HANO UREBE UBWO INYAMIBWA ZARIRIMBAGA INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE

">

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com


AMAFOTO: Freddy Rwigema &Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141179/bagurukije-inuma-eshatu-udushya-5-twaranze-igitaramo-inkuru-ya-30-amafoto-50video-141179.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)