Aline Gahongayire, Kalimpinya Queen na Sherrie Silver bahataniye ibihembo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry'imodoka bair mu bahataniye ibihembo bya 'Women in Leadership Awards 2024'.

Ni ibihembo bizatangwa tariki ya 14 na 15 Werurrwe 2024, bikazatangirwa muri Kigali Convention Center.

Ibi bihembo bishamikiye ku Nama ya "Women in Leadership Summit&Awards 2024", ni ubwa mbere bizaba bigiye gutangirwa mu Rwanda. Akazaba ari mu rwegp rwo kwizihiza Umunsi w'Abagore aho insanganyamatsiko ari "Gukangurira Kudaheza."

Abahatanye bakaba bari mu byiciro 16. Mu cyiciro cy'ikoranabuhanga (Technology) abahataniye ibihembo ni Cynthia Umutoniwabo, Kwizera Micheline na Gloria Ingabire. Mu cyiciro cy'ubukungu (Finance) harimo: Lilian Budandi; Dianah Mukundwa na Anita Umuhire.

Icyiciro cy'abakoze ibikorwa byahinduye ubuzima bw'abandi (Social Impact), harimo Sherrie Silver, Aline Gahongayire, Josephine Murphy ndetse na Jocelyne Alexandre.

Queen Kalimpinya wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka we ahatanye mu cyiciro cya siporo aho ahanganye na Cathia Uwamahoro uzwi mu mukino wa Cricket aho afite aho yananditswe mu gitabo cya 'Guiness de Record' nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira muri 2017, ndetse na Pamela Girambabazi usanzwe ari umuyobozi wa Federasiyo y'Umukino wo Koa mu Rwanda.

Uwibambe Jocelyne, Aude Kaze ndetse na Aline Berabose bo bahataniye igikombe mu cyiciro cy'ubuzima (Health and Wellness).

Mu cyiciro cy'umugore w'umushabitsi (Entrepreneur) hahatanyemo Sharon Akanyana, Girabawe Gloria ndetse na Euphorine Mugeni.

Mu cyiciro cy'uburezi (Education) harimo Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler, Hakizimana Lydie ndetse na Rosine Duquesne Kamagaju.

Dia Nibagwire washinze L'Espace, Jemima Kakizi ndetse n'umukinnyi wa filime wabigize umwuga, Malaika Uwamahoro bari mu cyiciro cy'ubuhanzi n'umuco (Art and Culture).

Icyiciro cy'umugore wagize uruhare mu guteza imbere uburinganire (Advocate for Gender Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu; Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

Icyiciro cy'umugore wagaragaje uruhare mu kurengera ibidukikije (Conservation and Sustainability) harimo Grace Ineza Umuhoza, Anitha Umutoniwase ndetse na Francine Munyaneza.

Icyiciro cy'umugore wagaragaje umuhate mu guteza imbere ubuhinzi (Agriculture), hahatanyemo Iradukunda Yvonne Emmanuella, Sakina Usengimana ndetse na Dr Marie Solange Uwineza.

Icyiciro cy'umugore wagize uruhare mu guteza imbere Siyansi yaba mu bushakashatsi n'ibindi (Science Innovation), harimo Umunyarwandakazi w'inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, Nadège Nziza ndetse na Dr Edwige Kampire.

Icyiciro cy'umugore wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) harimo Sonia Iraguha, Mutoni Peace ndetse na Aisha Kirenga.

Icyiciro cy'umugore mu guharanira ihame ry'uburinganire (Advocate for Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu, Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

Icyiciro cy'umugore uri mu Itumanaho n'itangazamakuru (Media and Communication) harimo Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Fiona Muthoni wa CNBC, ndetse na Evelyne Umurerwa ndetse w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

Umuryango w'Abimbuye (ONU) uvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

Sherrie Silver
Cathia Uwamahoro
Kalimpinya Queen
Aline Gahongayire



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aline-gahongayire-kalimpinya-queen-na-sherrie-silver-bahataniye-ibihembo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)