Agasuzuguro kashibutsemo inzika! Curura ku nz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu barabyibuka cyane rwose nk'ibyabaye ejo ndetse amwe mu mafoto n'amashusho agaragaza Bruce Melodie, uwari umukunzi wa The Ben ndetse amufata nka mukuru we yigiraho byinshi, ariko umunsi wabaye umwe ingimbi iba ibaye umugabo kugeza ubu imyaka ibaye ine agaragaza ko uwo yakundaga ubu bahanganye kandi rwose bimaze kujya mu mitwe ya benshi.

Bruce Melodie nk'umuhanzi watangiye umuziki awusangamo bakuru be, hari aho amahitamo yamuganishaga ndetse hari n'abahanzi yakundaga. 

Dushingiye ku by'amakuru ya hafi y'uyu musore avuga ndetse tukareba na bimwe mu bimenyetso byaba bibitswe na murandasi, Bruce Melodie yakundaga cyane inganzo ya The Ben n'ubwo n'ubu utavuga ko atakiyikunda ahubwo akaba yarafashe kwiyambura iyo sura bitewe no guhabwa serivisi mbi n'uyu yafatiragaho urugero.

Muri 2017 by'umwihariko ubwo The Ben yataramaga mu gitaramo cya "East African Party' abahanzi bari bamuherekeje bari barimo Bruce Melodie. Muri 2020 kandi nabwo ubwo uyu muhanzi yagarukaga mu Rwanda mu gitaramo cyo gutangira umwaka n'abakunzi ba muzika, n'ubundi cya 'East African Party' nabwo Bruce Melodie yari ari mu bahanzi bamufashije gutaramira abanyarwanda.

Bruce Melodie ntiyahwemaga kugaragara ko ari umukunzi wa The Ben

Bruce Melodie yacishagamo agafata agafoto k'urwibutso iyo yabaga yahuye na The Ben

Icyakora kuva muri uyu mwaka byatangiye guhinduka. Ku ikubitiro si Bruce Melodie watangije iyo mpinduramatwara ahubwo abafana be bari batangiye kuba benshi ndetse ubwo yabaga ari mu bihe byiza, ni bwo The Ben na mugenzi we Meddy bafatwa nk'impanga mu muziki batangiye gusa n'abacika intege.

Kuva muri 2020 abakunzi ba Bruce Melodie batangiye gufatirana izo ntege nke za The Ben na Meddy bari bayoboye, batangira kubona no kuvaga ko uyu muhanzi yaba yaramaze kugera ku rwego nk'urwabo. Aha niho hari hagiye gutuma uwari inshuti ahinduka umwanzi.

Muri iki gihe umuhanzi The Ben yahamagaye Bruce Melodie nk'umuhanzi wari uhagaze neza icyo gihe kugira ngo bakorane indirimbo banarusheho guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Bruce Melodie yakiriye telefoni n'amashyushyu menshi ndetse yitabisha amagaru asanga The Ben muri Studio ari hamwe na Made Beats. Ubwo Bruce Melodie yageraga aho The Ben yari ari, yahasanze Made Beats ndetse na Zizou Alpacico.

Bruce Melodie nk'uko aherutse kubitangaza, yasanze The Ben arimo gukina 'Play station' na Zizou Alpacino, ahita asanga Made Beats muri studio batangira gukora ku ndirimbo bategereje The Ben.

Aba bombi bakoze indirimbo, Bruce Melodie ashyiramo igitero ariko bakoze kuri The Ben wari wamuhamahaye akomeza kwikinira wa mukino.

Ibi byabaye ubugira kabiri, Bruce Melodie arataha hanyuma ategereza ko wenda hari umunsi The Ben azongera kumuhamagara akamubwira icyavuye muri wa mushinga yamuhamagarizaga.

Ibi ku ruhande rwa Bruce Melodie yabifashe nk'agasuzuguro k'indengakamere. Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko Bruce Melodie yahise asiba nimero ya telefoni y'uyu muhanzi, areka no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi ndetse ahiga guhangana nawe bigiye kure.

Umwe mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie, yaduhishuriye ko ari ho havuye imvugo yo kwita 'Abanebwe' The Ben na Meddy.

Muri 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Bruce Melodie avuga ko adakwiriye kugereranwa na The Ben na Meddy kuko ari abanebwe we akaba ari umukozi cyane.

Aya majwi yarasakaye cyane, akwira hose, abafana be bamwe bavuga ko ari mu kuri mu gihe abakunzi ba The Ben na Meddy bo bamurakariye cyane, bakavuga ko ibyo yakoze ari ukurengera, ataragera ku rwego rwabo. Aha ihangana ryari ryamaze kwerurwa.

Uwaganirije InyaRwanda yagize ati "Erega ariya majwi wumvishe Bruce Melodie yita Meddy na The Ben abanebwe, ntabwo yabivugiye ubusa. Bruce kuva Ben yamuhamagara ngo bakore indirimbo ntibayikore yarababaye ni nawe yashakaga kubwira ahubwo ni uko akenshi The Ben ajyana na Meddy mu bintu byinshi".

Iyi nzigo yarakuze kugera ubwo Bruce Melodie abifashijwemo na Made Beats, bakuye amata ku munwa The Ben muri 2022 ubwo yari yabonye umushoramo imari, Coach Gael, akaza kwisanga yahinduye uruhande arimo gukorana na Bruce Melodie no kugeza ubu.

Nk'aho ibyo bidahagije, Bruce Melodie yahize gukubita agakoni ku nda The Ben, umunsi bahuriye mu gitaramo!

Mu mwaka wa 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amagambo ya Muyoboke Alex asaba ko aho kugira ngo hage hahoraho intambara y'amagambo hagati ya The Ben na Bruce Melodie, bakwiye gukora igitaramo cy'ihangana 'Battle' hanyuma hakagira uwemeza undi.

Aya magambo yasamiwe hejuru na benshi ndetse na Bruce Melodie avuga ko icyo gitaramo kibaye, yamubakubitira agakoni kunda. Kugeza ubu ni gake Bruce Melodie yakora ikiganiro kikarangira hatajemo izina The Ben kandi mu buryo bwo guhangana cyangwa bwo kunnyegana.

Umwaka ushize wa 2023 ni bwo The Ben yavuze kuri Bruce Melodie. The Ben yavuze ko abona hadakenewe 'Battle' ahubwo bakwiriye guhabwa igitaramo cyabo cyo kunga imbaraga aho kuzitatanya. Yanaboneyeho asaba Leta kubaha stade Amahoro akaba ari ho icyo gitaramo cyabera.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2024 aba bahanzi bombi bahuriye muri Rwanda Day yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Washington DC. Bruce Melodie yavuze ko yahuye na The Ben bagahoberana biratinda.

Uwavuga ko iyi ntambara y'amagambo yabo yagize umumaro ntiyaba abeshye kuko kugeza ubu urwego rwa Bruce Melodie rwarazamutse cyane ndetse benshi banemeza ko kugeza ubu ari we uyoboye umuziki nyarwanda n'ubwo ari ingingo iburanwaho kenshi.

Iby'iyi ndirimbo yabaye imbarutso yo gushondana, yo irengero ryayo ni Made Beats warimenya kuko niwe wari wayitangiye, gusa amakuru avuga ko iyi ndirimbo yari yatangiwe yaje guhabwa Bruce Melodie akayikoramo iyindi ku giti cye.

Bruce Melodie yabaga uwa mbere mu nkwifuriza The Ben isabukuru y'amavuko nziza, akamwita umwami

Bruce Melodie yasuzuguwe na The Ben bituma amaramariza kutongera guhuza umubano

The Ben yahamagaje Bruce Melodie ngo bakore indirimbo ahageze ntiyamwitaho

Kugeza ubu Bruce Melodie na The Ben barebana ay'ingwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140532/agasuzuguro-kashibutsemo-inzika-curura-ku-nzigo-bruce-melodie-afite-kuri-the-ben-140532.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)