TdRwanda2024! Umwenda w'umuhondo ubonye nyirawo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiligi Jonathan Vervenne w'imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w'umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, ni nyuma y'uko ikipe ye ari yo yegukanye agace ka mbere ka yo.

Uyu munsi ni bwo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda rya 2024 ryatangiye, rikaba ari inshuro ya 16 ririmo kuba kuva ribaye mpuzamahanga, akaba inshuro ya 6 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakaba kababaye uyu munsi aho ari amakipe 19 yakinnye no gusiganwa n'ibihe 'Team Time Trial.'

Abasiganwa bahagarukiye kuri Kigali Arena mu makipe [imwe ukwayo], banyure Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Ahahoze Cadilac, Kimicanga, Ku Kabindi na KCC ku ntera y'ibilometero 18,3.



Source : https://yegob.rw/tdrwanda2024-umwenda-wumuhondo-ubonye-nyirawo-ku-munsi-wa-mbere-wa-tour-du-rwanda-2024/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)