Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw'uwari Perezida wa Namibia witabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yazirikanye ubutwari bwa Hage Geingob wayoboraga Namibia, witabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2024.

Ibiro bya Perezida wa Namibia ni byo byemeje aya makuru, bisobanura ko yapfiriye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu murwa mukuru, Windhoek.

Hari hashize ibyumweru bibiri ibi biro bitangaje ko Geingob yasanzwemo kanseri.

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024 nibwo Perezida Kagame yihanganishije umugore wa Geingob, Monica Geingos, n'abaturage ba Namibia, aboneraho kuzirikana ubutwari bwaranze uyu Mukuru w'Igihugu.

Yagize ati 'Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, umuryango we wose n'abaturage ba Namibia ku bwo kubura umuvandimwe n'inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.'

'Imiyoborere ye binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, gukorera abantu be ataruhuka n'umuhate wo mu guhuza Afurika bizibukwa kugeza mu biragano bizaza.'

Geingob wari ufite imyaka 82 y'amavuko yari Perezida wa Namibia kuva mu 2015, umwanya yagiyeho avuye ku wa Minisitiri w'Intebe yari amazeho imyaka isaga ibiri.

Kuva mu 1990 kugeza mu 2002 na bwo yabaye Minisitiri w'Intebe wa Namibia, kuva mu 2008 kugeza mu 2012 aba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda.

Manda ye ya kabiri, ari na yo ya nyuma, yagombaga kurangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2024.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, Dr Nangolo Mbumba wari Visi Perezida wa Namibia kuva mu 2018 ni we wahise asimbura Geingob.

Ibiro bya Perezida wa Namibia byatangaje ko Dr Mbumba yarahiriye iyi nshingano kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024.

Perezida Hage Geingob Imana imwakire mu bayo.

The post Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw'uwari Perezida wa Namibia witabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yazirikanye-ubutwari-bwuwari-perezida-wa-namibia-witabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazirikanye-ubutwari-bwuwari-perezida-wa-namibia-witabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)