Mukwiye kwigishwa kureba ibibareba – Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul mu mvugo ikakaye yabwiye Abanyarwanda ko bakwiye umuntu ugomba kubigisha kureba ibibareba.

Ni nyuma y'uko avuye mu Rwanda yerekeza muri Turikiya mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia aho irimo gukorerayo imyitozo.

Uyu mukinnyi yagiye mu buryo butavugwaho rumwe aho n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye ISIMBI ko butari bubizi bwabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Rwatubyaye Abdul wari usigaranye amasezerano y'amezi 6 muri Rayon Sports, ubuyobozi bw'iyi kipe bwahisemo kumwandikira bumubaza niba koko ari ho ari, arabemerera ko ari Turikiya bamusaba kugaruka mu kazi ni mu gihe we yifuzaga ko ikipe yamurekura.

Nyuma yo kugenda kwe benshi babifashe nko gutoroka aho yagiye ikipe itabizi, ni bwo haje amakuru y'uko ashobora kuba yaragiye ahunze ibibazo bimwe na bimwe afite.

Abinyujije kuri Snapchat, yashyizeho ubutumwa buvuga ko abanyarwanda bakwiye umuntu ushobora kuza kubigisha kureba ibibareba.

Ati 'Banyarwanda bagenzi banjye, mu by'ukuri hari umuntu ukwiye kuza abagisha mwese kureba ibibareba ni mu gihe mumeze nk'abashishikajwe no kumenya iby'abandi.'

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye Abdul yashyize hanze amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi bari baratandukanye muri Kanama 2022 ari bwo yasinyiraga Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwiga kureba ibibareba



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukwiye-kwigishwa-kureba-ibibareba-rwatubyaye-abdul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)