Mashariki yahuje ibyamamare muri filime The... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi filime, bagaragaza ko iriya mitungo bayisigira abana bagiye babyara ku bagore bafite inkomoko ku Mugabane wa Afurika.

Ishingiye ku mugabo witwa Boudin de La Perte ufite inkomoko ku bakoroni b'Ababiligi washakanye n'umunyarwandakazi Kankazi Gertourde, bombi bakaza kubyarana abana babiri ari bo Lionel Boudin ndetse na Liane Boudin.

Iyi filime ikomeza igaragaza ko nyuma y'uko ababyeyi b'aba bana basubiye kuba i Burayi mu Bubiligi, basigiye abana babo imitungo igizwe n'inganda ndetse n'imirima n'amazu, biri mu bihugu byo mu Karere k'ibiyaga bigari, aho Ababiligi barokonije.

Lionel aba ari umusore wize amategeko, ariko wabaye imbata y'inzoga bitewe n'igikomere yagize nyuma y'uko aciwe inyuma ku munsi w'ubukwe bwe. Ibi bimuviramo kwiheba no kutiyitaho mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ni mu gihe mushiki we Liane basigaranye, akunda umusore w'umunyarwanda witwa Mbanda, baje kurushiga rugakomera kugeza ubwo banabyaranye umwana w'umukobwa bise Kamilah.

Mu nkuru y'iyi filime, bagaragaza ko Kamilah yaje kwisanga ahura n'ibibazo biturutse ku bushyamirane bw'ababyeyi be, bwatewe n'uko umuryango w'abo wajemo ba rushimusi bashakaga imitungo ya ba Greenland.

Mu ibanga rikomeye babifashijwemo n'abantu ba hafi y'umuryango harimo n'umunyamategeko wa kompanyi yitwa Bideri, bakoze ibishoboka byose ngo uwo muryango utatane babone uko iyo mitungo yigarurizwa n'abandi bantu bari bazi neza ibanga ry'umutungo waba Greenland.

Muri uko gushyamirana kw'ababyeyi ba Kamilah, nyina Liane yikubise hasi bimuviramo ikibazo cyo mu mutwe, atakaza ubwenge, ajyanwa mu bitaro amaramo igihe kirekire, bituma se wa Kamilah, Mbanda akatirwa imyaka 5 y'igifungo.

Mbanda amaze gufungwa yiyambaje muramu we Sunzu, n'umunyamabanga wa Kompanyi ya Gaella, ngo bamufashe gukurikirana ba rushimusi binjiriye umuryango wabo.

Mu guhangana kwinshi hagati ya Sunzu n'abo bajura, byabaye ngombwa ko Lionel akanguka ava mu businzi atangira gukurikirana imitungo y'iwabo yari imaze kwibwa, ndetse no kwita ku mwana wa mushiki we Kamilah yari yaratereranye kubera ubusinzi.

Mbanda na Sunzu bakomeje guhangana n'abo bajura kugeza aho basobanukiwe ipfundo riri hagati y'uwo muryango wa ba Greenland n'abo ba rushimusi.

Biturutse mu kwitanga kwabo bagabo bombi byatumye ukuri kujya ahagaragara, bituma imwe mu mitungo igenda igaruka. Iyi filime igaragaza ko umuryango waba Greenland ubitse amabanga menshi ndetse n'imitungo y'abakoroni.

Iyi filime irimo abakinnyi b'imena barenga 20, ariko yagizwemo uruhare n'abarenga 600 ubariyemo abakinnyi, abayigaragaramo badafitemo umwanya munini kuri Camera, abakoze n'abafashe amashusho n'abandi.

Igaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Cress wakinnye muri zimwe muri filime za Zacu TV, Bloda Rutayisire wakinnye muri zimwe muri filime zitambuka kuri Televiziyo Rwanda muri iki gihe, Angeligue usanzwe afashe Apotre Gitwaza mu gutambutsa inyigisho ze mu rurimi rw'Ikinyarwanda;

Dj Emery ukina ari umucamanza muri iyi filime, Ilunga wamanyekanye nka Tukowote, Mama Shaffy wamamaye muri filime Bamenya, Siperansiya uzwi muri filime Seburikoko, Habiyakare Muniru, Alicia, Gakwaya Celestin, Ahmed, Paru uzwi muri filime nka Isi Dutuye' n'abandi

Iyi filime iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n'Icyongereza. Kandi yatunganyijwe n'abarimo Louis Udahemuka, Senga Treos uyobora Mashariki African Film Festival, Mouktar Omar, Abimana Olivier n'abandi.


Rutayisire Bloda uri mu bakinnyi ba filime 'The Bishop' akina muri filime 'The GreenLand'. Yakinnye kandi muri filime zirimo 'Malaika', 'Iryamukuru' n'izindi 

Rukundo Paru wabaye umunyamakuru w'ikigihe kirere wa Radio/Tv10 ari mu bakinnye muri iyi filime. Muri iki gihe agaragara cyane mu filime zitunganywa na ABA TV ya Usanase Bahavu 

Angelique washinze inzu y'imideli ya Isha Collections ari mu bakinnyi b'iyi filime igaruka ku bakoroni b'Ababiligi muri Afurika


Cresse uri mu bakinnyi b'imena muri iyi filime y'uruhererekane izajya hanze mu minsi iri imbere 

Uwamahoro Antoinette wamenyekanye nka Siperansiya muri filime 'Seburikoko' ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime ya Mashariki Â 

Mutabazi Emey usanzwe ari Dj ukomeye mu Rwanda, yakinnye muri iyi filime ya Mashariki 


Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga [Uri iburyo] ubwo yarimo atanga ibitekerezo ku ikorwa ry'iyi filime





 

KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 'GREENLAND YA MASHARIKI IGIYE KUJYA HANZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139262/mashariki-yahuje-ibyamamare-muri-filime-the-greenland-ishingiye-ku-mitungo-ababiligi-basiz-139262.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)