Hatangajwe abahanzi ba mbere bazaririmba mu b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose, rigiye kuba ku nshuro ya 16. Mu bihe bitandukanye iri siganwa ryagiye riba riherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

Sosiyete ya KIKAC iri gutegura ibi bitaramo bizaherekeza iri siganwa, yatangaje ko yamaze kwemeranya n'abahanzi batanu barimo Bushali, Bwiza, Juno Kizigenza, Senderi Hit ndetse na Mico The Best.

Aba bahanzi batangajwe mu gihe hategerejwe abandi batanu bazahurira ku rubyiniro n'aba mu bitaramo binyuranye bazakorera mu Ntara zitandukanye.

Umuyobozi wa Kikac, Uhujimfura Claude aherutse kubwira InyaRwanda ko Kikac isanzwe ifitanye amasezerano y'ubufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) ajyanye no gutegura ibitaramo biherekeje uyu mukino ukundwa na benshi mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki n'umukino w'amagare.

Yavuze ati 'Dusanzwe dufitanye amasezerano na Ferwacy ajyanye no gutegura igitaramo muri buri gace abasiganwa basorezamo. Ni mu rwego rwo gufasha abakunzi b'uyu mukino gususuruka no gufasha abakunzi b'umuziki bari mu Ntara kureba abahanzi batandukanye bakunda.'

Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare 2024.

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.

Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera i Musanze).

Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri njye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''


Umuraperi Bushali uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Ijyeno' ategerejwe muri Tour du Rwanda


Umuhanzikazi Bwiza uherutse gusohora indirimbo yise 'To You' agiye kongera kuririmba mu bitaramo bya Tour du Rwanda


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Inanasi'


Umunyamuziki Juno Kizigenza uherutse gushyira hanze Album ye ya mbere yise 'Yaraje'


Senderi Hit uherutse kuririmba mu gitaramo gisingiza Intwari ategerejwe mu bitaramo bya Tour du Rwanda

 

Hamaze gutangazwa abahanzi batanu ba mbere bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza Tour du Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139374/hatangajwe-abahanzi-ba-mbere-bazaririmba-mu-bitaramo-bizaherekeza-tour-rwanda-139374.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)