Diamond Platnumz na Zari Hassan baragana he? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu ahantu hose uri gufungura mu binyamakuru byinshi bigaruka ku myidagaduro mu Karere, urasanga bavuga ko Diamond Platnumz yongeye gusubirana na Zari.

Hari n'abagaruka kuri Zuchu wandagaje Diamond akanashyira hanze urwandiko rugaragaza ko batandukanye, ndetse ko Shakib wari umugabo wa Zari yakuyemo ake karenge.

Ukuri kwaba ari ukuhe? Ni byo tugiye kwinjiramo duhereye ku ishusho y'uburyo igice giheruka cya filime Young, Famous & African cyamamajwe.

Uko byari byifashe mu mezi ya mbere ya 2023 mu buzima bwa Diamond, Zari na Zuchu

Niba warabikurikiranye neza icyo gihe hacicikanye amashusho ya Diamond Platnumz asomana na Fantana, bivugisha mu buryo bukomeye Zuchu. Diamond icyo gihe yatangazaga ko kuva yabaho ari bwo yasomana n'umuntu ubisobanukiwe kandi ubikora neza.Fantana wanyuze Diamond akagaragaza ko ari umunyamwuga mu gusomana

Icyo gihe yagize ati: 'Natekerezaga ko ari njye muntu udasanzwe mu gusomana kugeza igihe nasomanaga na Fantana, ntabwo yansomaga yarimo arya ni byo bihe byo gusomana byiza nagize mu mateka.'

Aya magambo yararikoroje Zuchu avuga ko adashobora na rimwe kongera kwitaba telefone ya Diamond ariko nyuma aza gutangaza ko kubera urukundo amukunda yemeye kubana n'icyo gikomere ariko akamubabarira.

Fantana wumvikanye avuga ko Zari ashaje ku buryo ashobora no kuba angana na nyina w'iki kizungerezi

Zari na we yababajwe cyane n'amagambo ya Fantana wumvikanye avuga ko uyu munyamideli wagwije ibigwi muri Africa akanaba nyina w'abana ba Diamond babiri ashaje ku rwego yanabera nyina iki kizungerezi cyo muri Ghana.

Bidatinze nyuma y'intambara y'amagambo yamaze hafi igice cy'umwaka wa 2023, haje kuba ubwiyunge hagati ya Fantana na Zari, bongera kugaragara mu mikoranire irimo gutumirana mu birori.

Mu mpera za 2023 Zari yaganiriye na inyaRwanda abazwa ku mubano we na Diamond

Ubwo inyaRwanda yaganiraga na Zari Hassan ubwo yazaga mu Rwanda kabazwa impamvu ataherekeje abana be na Diamond mu birori by'agatangaza bya Trace Awards mu Ukwakira 2023 byabereye i Kigali, yatangaje ko yari afite izindi nshingano yakurikiranaga zirimo ifatwa ry'amashusho y'igice gikurikira cya filime Young, Famous & African.

Zari yabajijwe niba abantu bakwitega ko umugabo we Shakib Lutaaya na we yazagaragara muri iyi filime, avuga ko ari agaseke gapfundikiye.

Iby'inkuru ziri kugarukwaho muri ibi biheKuri iyi nshuro kuba Diamond yagaragaye afatanye ikiganza mu kindi na Zari Hassan hagahita havuka bombori bombori, amahirwe menshi akaba ari uko hari igikorwa runaka gikomeye bari guteguza.

Yaba ku ruhande rwa Diamond Platnumz, Zari Hassan, Shakib Lutaaya, Zuchu n'abandi babashamikiyeho bafitemo inyungu ku kintu cyenda kujya hanze. Mu buryo bumwe n'ubundi, bishoboka cyane ko ari igice kindi cy'iyi filime igaruka ku nkuru z'ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

Ese ubundi urukundo rwa Zuchu ukomeje kurikoroza ruhagaze he mu busanzwe?Gushyira hanze urwandiko kwa Zuchu no kugaragara mu ruhame atuka uwo yahaye umutima akawukomeretsa uwo akaba ari Diamond yakomozagaho, nabyo twavuga ko biri mu nzira yo gukomeza gukora amakuru.

Mu busanzwe urukundo rwa Diamond na Zuchu kuba rwaba urwa nyarwo biri hasi, ababirebera ku ruhande babibonamo iturufu y'ubucuruzi kurusha ibisanzwe abantu bazi by'urukundo. Diamond Platnumz ubwe avuga ko adashobora kwizirikaho umugore cyeretse igihe yaba ashaka kureka umuziki cyangwa kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

Ni ibintu yagarutseho avuga ko abahanzi benshi bagiye bazana abagore bagiye bahita bazima. Mbega yerekana ko nta munyamuziki wapfa guhuza ibyo akora n'inshingano z'urugo ngo bibashe gukunda. 

Guhanga ibinyoma bigamije ubucuruzi si ibintu bishya mu mikorere ya Diamond n'imyidagaduro cyane ya TanzaniaBitari kure ubwo Zuchu aheruka mu Rwanda hacicikanye inkuru z'uko yabuze ibikapu byarimo ibikoresho byose hamwe n'iby'ababyinnyi bye, nyamara byari mu buryo bwo kumenyekanisha kurushaho ko yageze i Kigali.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140033/diamond-platnumz-na-zari-hassan-baragana-he-140033.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)