Byinshi ku iserukiramuco Bruce Melodie azahur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rizabera ahitwa Röda Sten mu Mujyi wa Göteborg mu gihugu cya Suède kuva tariki 5 kugeza tariki 7 Nyakanga 2024. Ni ubwa mbere Bruce Melodie azaba yitabiriye iri serukiramuco, kandi abaritegura barisobanura nk'umunya mwiza wo kuba abahanzi bo muri Afurika bakungurana ibitekerezo ku cyakomeza guteza imbere inganzo yabo.

Kwitabira iri serukiramuco bizatuma Bruce Melodie aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda uritumiwemo. Urutonde rwagiye hanze rw'abahanzi, rugaragaraho abarimo Ruger, Skales, Innoss'B bakoranye indirimbo 'A l'aise', Izzyno wo muri Sierra Leone, Miss Jobizz wo muri Gambia bazahurira ku rubyiniro n'abandi.

Abaritegura banategekereje ku ba Dj bazasururutsa abantu mu gihe cy'iminsi itatu barimo Dj Nike, Dj Junior, Dj Miss Jen, Dj Alice Gyal wo mu Bufaransa, Shoopsdoo wo mu Bwongereza ndetse n'umushyushyarugamba Charlene wo muri Cameroon uzayobora iki gitaramo.

Iri serukiramuco risobanurwa nk'urubuga rwo guhuza abahanzi bo muri Afurika babarizwa mu bihugu bitandukanye hishimirwa intera y'umuziki w'abo, gusangizanya ubumenyi, kumurika imico y'ibihugu, amafunguro, ubuhanzi n'ibindi hagamije ko bigera ku isoko mpuzamahanga.

Ni ryo serukiramuco rya mbere ryubakiye ku guteza imbere ijyana ya Afrobeats ribera mu bihugu byihurije muri Scandinavia. Mu 2021, ryabereye m Mujyi wa Jönköping wubatse ku nkengero z'ibiyaga bibiri.

Abaritegura bashimangira ko bagendereye ku kugaragza injyana ya Afrobeats nk'umuco ukwiye gutera ukwikirizwa n'abahanzi ba Afurika.

Muri uriya mwaka, abo muri Suede no mu bindi bihugu bya Scandinavia bataramiwe n'abahanzi barimo: Skales, Harmonize wo muri Tanzania, Eugy, Ms bank, Naira Marley, Young T, Bugsey n'abandi benshi.

Muri 2023 iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Gothenburg, ni nyuma y'uko abaritegura babonye ko uriya mujyi ubereye kwakira iri serukiramuco kurusha indi mijyi. Bati 'Twasanze uyu mujyi wishimirwa cyangwa se abantu bose ari ho bashaka kujya.'

Bavuze ko byabasabye kwandika basaba Polisi uburenganzira bwo kuba bakorera iri serukiramuco muri uriya mujyi 'mu rwego rwo kurengera abazatugana'. Ati 'Twishimiye ko twahawe uburenganzira, ubu twakomeje imyiteguro bakitwemerera.'

Mu 2023 batumiye bitaye cyane ku bahanzi bo muri Nigeria ndetse banatumira n'abo mu Burundi. Abitabiriye ririya serukiramuco bataramiwe na Yemi Alade uheruka i Kigali muri Giants of Africa, Harmonize, Skales, Kuami Eugene, Winnie Nwagi, Sat B n'abandi.

Bruce Melodie agiye kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda uririmbyemu iserukiramuco Suède

Ruger wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Girlfriend', 'Asiwaju', 'Blown Boy'ategerejwe mu iserukiramuco muri Suède

Innoss'B uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Olandi', 'Best' n'izindiazaririmbira abazitabira iserukiramuco muri Suède

Skales wavuzwe cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Neza Patriciaategerejwe muri Suède


Abahanzi batangajwe bazaririmba mu iserukiramuco 'One Love Africa Music'


Muri 2023, abarimo Harmonize, Yemi Alade bataramiye mu gihugu cya Suede 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'A L'AISE' YA BRUCE MELODIE NA INNOSS'B

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140187/byinshi-ku-iserukiramuco-bruce-melodie-azahuriramo-nabarimo-innossb-muri-suede-140187.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)