Amstel na MTN mu bahembye abakinnyi bitwaye n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, nibwo isiganwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda ryakinwaga ku nshuro ya 16 mu Rwanda. Ni isiganwa ryakinwe mu buryo ikipe yakinaga ihanganye n'igihe, Soudal Quickstep niyo yegukanye aga gace ikoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Nubwo iri rushanwa ryakinwe ku buryo amakipe ahanganye n'ibihe,byatumye abakinnyi bitwaye neza baboneka ndetse baranahembwa.

Uko ibihembo byatanzwe

Umukinnyi mwiza ku rutonde rusange yabaye Jonathan Vervenne ukinira Soudal Quickstep, akaba yahembwe na Visit Rwanda, umukinnyi watowe nk'uwegukanye agace yabaye William Junior Lecerf ukinira Soudal Quickstep akaba yahembwe na Amstel.

Umukinnyi muto witwaye neza, yabaye Milan Donie akaba yahembwe na Prime Insurance. Umunyarwanda witwaye neza, yabaye Samuel Niyonkuru akaba yahembwe na Forzza bet. Umunyafurika mwiza yabaye Merhawi Kudus akaba yahembwe na RwandAir

Umukinnyi mwiza muto ukomoka muri Afurika yabaye Akilu Arefayne, akaba yahembwe na MoMo. Umunyarwanda ukiri muto witwaye neza, yabaye Janvier Shyaka, ahembwa na Ingufu Gun

Umukinnyi w'agaragaje guhangana yabaye Jan Kino, akaba yahembwe na Horizon Express, mu gihe ikipe nziza yabaye Soudal Quick Step yahembwe na Inyange. 

Kuri uyu wa mbere Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri karibuhaguruke i Muhanga abakinnyi berekeza i Nyaruguru.

MTN iherutse gusinya amasezerano y'ubufanye na Tour du Rwamukazajya ihemba umukinnyi muto mwiza w'umunyafurika 






Uyu ni umwaka wa kane Visit Rwanda itanga igihembo ku mukinnyi uhagaze neza ku rutonde rusange

Inyange yahembye ikipe yitwaye neza mu gace ka mbere kandi  ninako izakomeza kubikora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139829/amstel-na-mtn-mu-bahembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-gace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-amafot-139829.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)