Amarangamutima ya The Ben nyuma yo gutaramira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarenga ibihumbi 6 baturutse mu nguni zose z'isi kuwa 02 na 03 Gashyantare 2024 bahuriye muri Leta Zunze Ubumw z'Amerika muri Rwanda Day 2024.

Muri iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya 11, higiwemo byinshi bigamije gukomeza guteza imbere u Rwanda n'abarutuye.

Abantu bakozwe ku mutima n'impanuro za Perezida Kagame wavuze ko u Rwanda rutajya rwibagirwa abo rwibarutse kandi n'abo rwibarutse nabo batagakwiye kurwibagirwa.

Uretse ibiganiro bitandukanye byatanzwe hari n'ibikorwa byateguwe byayiherekeje birimo iby'imyidagaduro, imikino n'ibijyana n'ishoramari.

Ku ruhande rw'imyidagaduro The Ben akaba ari umwe mu baserutse neza mu gitaramo cyaherekeje Rwanda Day.

Kuri uyu wa 06 Gashyantare The Ben yakomoje ku ishimwe rimwuzuye ati'N'ubu ndacyiyumvisha neza urukundo neretswe muri DC.'

Agaragaza ko u Rwanda ari ahantu hadasanzwe ati'Abanyarwanda turi uburabyo bwiza cyane muri garden (Rwanda) nziza cyane nakwita Eden.'

Asoza asaba ko abantu bakwiriye guhuriza hamwe ati'Mureke dukomeze kwimakaza urukundo, umwete, ubumwe n'iterambere. Urukundo rwanjye kuri mwese ntirugira iherezo'The Ben yasabye abanyarwanda guhuriza hamwe bagafatanya kubaka u Rwanda yagereranije na Edeni ivugwa mu bitabo byeraThe Ben yataramiye abarenga ibihumbi 6 bitabiriye Rwanda Day 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139392/amarangamutima-ya-the-ben-nyuma-yo-gutaramira-i-washington-dc-139392.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)