Abahanzi 7 bataramiye i Rubavu mu gitaramo cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyabereye ku mucanga wo ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024.

Abahanzi bataramiye abitabiriye barimo Bwiza, Kenny Sol, Senderi Hit, Bushali, Danny Vumbi, Afrique na Mico The Best.

Ni igitaramo cyabanje gukomwa mu nkokora n'imvura yaguye umuhanzi Senderi Hit akigera ku rubyiniro, ku buryo bamwe mu bitabiriye babanje kujya kugama ariko abandi bayibyinamo.

Senderi Hit nawe yabafashije gusimbuka mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo 'Tuzarwubaka', 'Ntawabisenya Ndeba' n'izindi zatumaga batsinda imbeho n'imvura.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo Bushali yageraga ku rubyiniro ari nabwo imvura yari ihise Abanya-Rubavu, baryoherwa n'igitaramo.

Abandi bahanzi baririmbye harimo Bwiza, Kenny Sol, Danny Vumbi na Mico The Best bagiye baririmba indirimbo nke bitewe n'igihe cyari kikiri gito.

Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival bitegurwa na Sosiyete ya KIKAC Music Ltd ifatanyije n'abafatanyabikorwa barimo FERWACY, MTN Mobile Money Ltd, Bralirwa n'abandi.

Ab'i Musanze nibo batahiwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, mu gitaramo kirabera hafi y'isoko rya Goiko Market ryo mu Mujyi wa Musanze.

Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro ryatangiye tariki 18 rikazasozwa tariki 25 Gashyantare. 

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.

Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze).

Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri njye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere'' Â Kenny Sol yatanze ibyishimo ku banya-Rubavu nyuma yo gusinya amasezerano muri 1: 55Am

Kenny yaririmbye yaririmbye yitaye cyane kuri zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Extended Play ye
Ibitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival' bihuza abantu b'ingeri zinyuranye ariko banywa Amstel


Muri ibi bitaramo, abaturarwanda bakangurirwa gukoresha Momo Pay mu kwishyura, no kohererezanya amafaranga
 

Umuhanzikazi Bwiza yataramiye mu Mujyi wa Rubavu nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Huye

 

Bwiza yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuri Album ye ya mbere 'My Dream

Umunyamuziki Mico The Best yaririmbye anaganiriza abitabiriye Tour du Rwanda Festival 

Afrique ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi bamufashije gususurutsa

abitabiriye iki gitaramo

 

Mu gitaramo nk'iki, buri wese abyina uko ashoboye agatanga ibyishimo

Niyo Bosco yataramiye i Rubavu nyuma yo gusinya amasezerano muri Kikac Â 

Umunyamuziki Danny Vumbi yongeye gutaramira mu Mujyi wa Rubavu nyuma y'igihe









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139970/abahanzi-7-bataramiye-i-rubavu-mu-gitaramo-cyaherekeje-tour-du-rwanda-2024-mu-mvura-amafot-139970.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)