Yaciye agahigo mu marushanwa yubwiza! Amatek... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Marsh afite imyaka 22 yavukiye muri Fort Smith, Arkansas kuri Mike na Whitney Marsh, afite umuvandimwe we Heidi, nyina umubyara yishwe na Kanseri y'urwagashya ubwo yarafite imyaka 17.

Byatumye uyu mukobwa atangira ubukangurambaga bwo kurwanya  Kanseri y'urwagashya. Ahita atangiza umuryango wa Whitney Marsh mu guha icyubahiro  nyina witabye Imana.

Uyu mukobwa yize amashuri yisumbuye muri Southside, aho yasoreje mu mwaka wa 2019 yagiye agaragaza urukundo rwo gukunda amasomo y'ibirebana no kuguruka mu kirere.

Yaje kwinjira mu gisirikare kirwanira mu kirere mu gace ka El Paso County muri Colarado aho yasoreje mu ishami rya Astrophysics mu mwaka wa 2023.

Yasoreje ku ipeti rya 2nd Lt akomereza mu ishuri rya Harvard Kennedy, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ishami rya Public Policy.

Mu mwaka wa 2023 yegukanye ikamba rya Miss Academy, irushanwa ry'ubwiza rigamije guteza imbere abasirikare b'abari n'abategarugori babarizwa mu barwanira mu kirere.

Aha hari nyuma yo kwitabira amarushanwa y'ubwiza anyuranye arimo nka Miss Colaradoyanegukanye byamuhesheje kwitabira amarushanwa y'ubwiza ya Miss America, aca agahigo kuba umusirikare ukiri mu kazi wegukanye iri kamba.

Irushanwa rya Miss America 2024, ryasorejwe ahazwi nka Dr Phillips Center mu gace ka Orlando muri Leta ya Florida ku wa 14 Mutarama 2024, yabanje kugera muri Top 11 na Top 5 birangira anaryegukanye.

Nka Miss America 2024, Marsh yabaye umukobwa wa mbere uva muri Colorado ubashije kwegukana iri kamba.

Uyu mukobwa yahise ahabwa asaga Miliyoni 64 Frw [Angana n'ibihumbi 50 by'amadorali] hakiyongeraho no kumurihira amasomo.Byari ibyishimo kuri Miss Marsh uhwo yatangazwaga ko ari we wegukanye ikamba rya Miss AmericaIrushanwa rya Miss America, Marsh yegukanye rimaze imyaka 102 n'ibiri ritangiye kuko ryatangiye mu 1921Miss Marsh amaze kwitabira amarushanwa y'ubwiza atandukanye nubwo ari umusirikare kandi uri mu kaziYabaye Miss America mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024 bivuze ko ari we uzahagarira Leta Zunze Ubumwe za Amerika  muri Miss WorldUyu mukobwa yakuze  ko akunda amasomo arebana n'ibirebana n'ikirere, byanamutumye yinjira mu gisirika mu mutwe   w'ingabo zirwanira mu KirereMu marushanwa y'ubwiza ni gake wasanga umusirikare ukiri mu kazi yayitabiye kandi akabasha no kuyegukana Marsh yabaye urugero rwiza ku bandi bakobwa usanga bakora imyuga yihariye ko ushobora kuyikora kandi ugakomeza no gukora ibyo ukunda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138594/agahigo-mu-marushanwa-yubwiza-amateka-ya-2nd-lt-marsh-wabaye-nyampinga-ari-umusirikare-wa--138594.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)