Uko Mbibona: Gorilla Games na RPL birashe ama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere kuva mu 2018, ubwo AZAM TV yari ikibitanga. Tariki 7 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo ubuyobozi bwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y'imikino y'amahirwe ya Gorilla Games arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza mu kwezi ndetse n'umwaka.

Ni amasezerano azamara imyaka itatu ibi bikorwa, aho bazajya bahemba umukinnyi mwiza w'ukwezi umutoza mwiza w'ukwezi ndetse n'umunyezamu mwiza w'ukwezi. Umukinnyi mwiza azajya ahabwa Miliyoni 1 Frw, naho umunyezamu n'umutoza bahabwe ibihumbi 300 Frw.

Iyi gahunda yo guhemba abitwaye neza, ni umushinga mwiza kuko ibihugu hafi ya byose ku Isi bigira uyu muhango usibye mu Rwanda wari umaze imyaka utabaho. Gorilla Games yafashe iya mbere mu gutanga ibihembo, ku bwanjye mbona yaragize huti huti kuko umushinga wayo ntunoze.

Aba nibo begukanye ibihembo ku nshuro ya mbere bihatanirwa 

Ubwo habaga umuhango wo gusinya amasezerano, ubuyobozi bwa Gorilla Games uburyo bwasobanuyemo uko umukinnyi mwiza, umutoza mwiza bazajya batorwa, byahise bigaragaza ko bishobora kuzateza ibibazo mu minsi iri imbere.

Uko amatora yagenze

Uko abegukanye ibihembo bakurikiranye mu bakinnyi

Victor Mboama yagize amanota 31.5, Nzinga Luvumbu agira amanota 25.8 naho Hakizimana Muhadjri agira amanota 23.6.

Igitego cyiza

Igitego cya Kategaya Elie cyagize amanota 33.1, igitego cya Hakizimana Muhadjri kigira amanota 28, igitego cya cya Sharif Bayo kigira amanota 19.5.

Umutoza mwiza

Mashami Vincent yagize amanota 30.2, anganya na Thierry Froger Afhmia Lotfi afite amanota 21.9

Save nziza

Nzeyurwanda Djihad yagize amanota 27.5, Sebwato Nicholas agira amanota 27.3, Tamale Simon agira amanota 24.5

Ibyagenderwagaho hatorwa umukinnyi mwiza

Kugira ngo umukinnyi ahige abandi, harebwe ibintu bigera kuri 4, Inshuro yagaragaye mu kibuga, ibitego yatsinze, imipira yatanze ivamo ibitego umwanya ikipe iriho, ndetse no kwihanganirana (Fair Play).

Ibyagendeweho hatorwa umutoza mwiza

Imikino yatsinze, imikino yatakaje, imikino yanganyije, umwanya ikipe ihagazeho, ndetse no kwihanganirana.

Tukiri kuri ibi byagendeweho, twavuga ko ku mukinnyi mwiza, usibye umwanya ikipe ya APR FC irusha Police FC, nta kintu na kimwe Victor Mboama arusha Hakizimana Muhadjri cyari gutuma amutwara igikombe.

Aba bakinnyi bombi bakinnye imikino 4, Hakizimana Muhadjri atsinda ibitego 5 atanga imipira 3 ivamo ibitego, mu gihe Victor Mboama yatsinze ibitego 4 gusa ntiyagira umupira uvamo igitego atanga.

Ubundi umukinnyi w'ukwezi bigenda gute ngo aboneke?

Nk'uko byagenze ku nshuro ya mbere, abateguye ibi bihembo, batoranyije ibitangazamakuru bisanzwe bikurikira shampiyona ndetse basaba ko babaha umukinnyi mwiza w'ukwezi, umutoza mwiza igitego byiza, ndetse na Save nziza. Ntabwo ari aba gusa kuko n'amakipe akina icyiciro cya mbere umutoza na Kapiteni bagombaga gutanga ibyo byiciro twavuze haruguru.

Nyuma yo kubona ibi, abateguye ibihembo bahise batoranyamo abahatana 4 bigendanye n'abatowe cyane. Nyuma haje kujyaho amatora rusange harimo ay'abafana yabereye ku mbuga nkoranyambaga ndetse hatoranywa abanyamakuru 2 mu muryango w'abanyamakuru ba siporo, abantu babiri baba mu muryango w'abakanyujijeho mu Rwanda, ndetse n'akanama kashyizweho n'abateguye ibi bihembo. Aba bose uruhare bagize ni rwo rwavuyemo ababonye ibihembo kuri uyu wa Kabiri.

Duhereye ku bitangazamakuru byasabwe gukora ijonjora rya mbere, abateguye ibihembo gukusanya ibihembo byarabananiye bitabaza inzira y'ubusamo. Ntabwo umuntu utegura ibihembo yakabaye adafite ubushobozi bwo kuzenguruka ahantu hose habereye imikino ngo uvuge ko ibyo bihembo bizaza bifite ubuziranenge.

Nibura Gorilla Games na Rwanda Premier League bakabaye bafite abakozi 8 bajya kuri buri mukino wabaye ubundi bagakusanya amakuru, y'imikino yabaye mu kwezi ubundi bakayashyira hanze, abanyamakuru bagatora bigendeye ku buryo babibonye. 

Kubwira umunyamakuru wenda warebye imikino yose yo mu mujyi wa Kigali ngo ashake Save nziza ntiyayibura ariko ushobora gusanga hari iyakorewe i Ngoma ipfuye ubusa kandi ariyo yari ikaze.

Bamwe mu bakozi bategura ibihembo, ntibazi iyo biva n'iyo bijya

Ntabwo wakumvisha abantu uburyo kimwe mu bitego byiza byari gutoranywamo igitego cy'ukwezi bafashe ifoto ya Gerard Ndayogenje bakayishyira ku gitego cya Samuel Pimpong kandi bikaguma uko abantu bakituriza.  

Luvumbu Nzinga yashyizwe mu bakinnyi beza nta gitego ndetse nta n'umupira uvamo igitego. Mu kwezi k'Ukuboza, ikipe ya Rayon Sports yakinnye imikino 4, umukino wa mbere ikaba yaratsinze Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bugingo Hakim ahawe umupira na Mvuyekure Emmanuel. Umukino wa kabiri Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-0, harimo igitego cya kufura ya Muhire Kevin, n'igitego cya Musa Esenu ku mupira yahawe na Tuyisenge Arsene. 

Umukino wa gatutu, Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1, igitego cya Muhire Kevin ku mupira wa Youssef Rharb. Umukino wa 4, Rayon yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1, igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira yahawe na Ojera Joachim.

Luvumbu yagiye mu bakinnyi bitwaye neza nta gitego na kimwe yatsinze, ndetse nta n'umupira uvamo igitego 

Biragoye kumva uburyo akanama gategura amatora katabonye iri kosa, yewe n'iyo abanyamakuru cyangwa abandi batora bamushyiramo kuko ibyo nta cyaha kirimo kubera ko haba harimo n'abafana be, cyereka niba akanama gafata umwanzuro nako kari kabaye umufana wa Luvumbu.

Amajwi y'abafana ashatse yakurwamo

Abashinzwe gutegura ibi bihembo bahaye abafana uruhare rwa 20%, gusa mbona 20% abafana bashatse bayamburwa. Hari abashobora kunyumva nabi, ariko kugira ngo ubone umukinnyi mwiza bisaba kuba ushyize amarangamutima ku ruhande mu buryo bwa burundu.

Reka twibaze ku mufana wagiye kuri Instagram gutora nk'uko bizwi, APR FC na Rayon Sports nizo kipe zifite abafana benshi mu Rwanda mu gihe rero uhaye uruhare abafana mu matora, bivuze ko abafana b'aya makipe bazabogamira ku bakinnyi n'abatoza babo. Bizagorana kubona umukinnyi mwiza mu ikipe y'Amagaju FC (Ni urugero), yatsinze umukinnyi wa Rayon Sports kubera iyo mpamvu.

Niba Gorilla Games na Rwanda Premier League bashaka gukuza imbuga nkoranyambaga zabo nibashyireho ibintu byinshi, ariko uruhare rw'abafana rugabanuke.

Umushinga wo gutanga ibihembo ni mwiza ariko uburyo bwo gushaka intoranwa bukwiriye kuba bufite umurongo ugezweho ndetse bikaba byashorwamo amafaranga aho kubyegeka kuri rubanda. 

Ku munsi wo gusinya amasezerano, ubuyobozi bwa Gorilla Games na Rwanda Premier League bwavuze ko buri muntu wese yemerewe kuzana amashusho azifashishwa mu gutanga ibihembo, ibintu umuntu yakwibazaho kuko abo bantu bavuze ni rubanda nta n'umwe bafitanye amasezerano y'imikoranire.

Ese umunsi i Rusizi cya ngwa i Rubavu hazabera igitego cyiza cyangwa Save nziza, ntihagire ufata iryo shusho ngo arizane, ntihazaba hari amakuru atagezweho, bikaba byateza itangwa ry'ibiyembo bitujuje ireme?

Aho guha umukinnyi Miliyoni ku bintu bitakusanyirijwe amakuru ku buryo buhagije, byaruta ukamuha ibihumbi 500 Frw, ubundi andi ibihumbi 500 Frw, ukayashora mu bakozi batuma akazi koroha kandi kagatanga amakuru yizewe.

Samuel ukinira Mukura ntabwo ifoto ye ariyo yakoreshejwe ahubwo bakoresheje iya mugenzi we Ndayogenje, ndetse babirekera uko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138732/uko-mbibona-gorilla-games-na-rpl-birashe-amano-ku-mwuzo-wa-mbere-mu-gutanga-ibihembo-byaba-138732.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)