Meddy yazirikanye abakunzi be,anabateguza iki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 15 Mutarama 2024 nyuma y'umwaka nta ndirimbo ashyira hanze yasangije abantu ubutumwa bukomeye ahamya ko Imana yamuhinduriye ubuzima mu buryo bwiza agenda yunganirwa n'inshuti ye magara Adrien Misigaro.

Ibi byongeye gushimangira ko uyu muhanzi wakomeje gukoresha ibimenyetso ko yasezeye umuziki w'Isi koko yamaze kwinjira byimbiste mu muziki wo kuramya ngo guhimbaza Imana.

Nyuma y'uko iki gihangano yise 'Niyo Ndirimbo' gikomeje kugenda gifata imitima ya benshi, yagaragaye mu mashusho mato ayiririmba abantu babinyujije mu nyunganizi bamurata amashimwe ku bw'amahitamo yatoye abandi basaba Mimi Mehfira umugore we gukomeza kumushyigikira.

Mu butumwa Meddy yongeye kuri aya mashusho yagize ati'Bazavuga ngo ubwo Meddy ari hano, Yesu turi kumwe.' Asa n'ukomoza ku kuba agiye kuba ingabo ikomeye y'umukiza Yesu Kristo.

Arangije akangurira abamukurikira ko ntarirarenga nabo bafata umwanzuro bagakurikira Yesu ati'Mutinyuke kwamamaza inkuru nziza, muhagararire Yesu.'

Agaragaza ko abamaze kwemera atari bake kuko igihe cy'ubutsinzi cyegereje kandi ko kugeza ubu ntacyo Isi irabona asaba abantu kuzirikana amagambo avuga.

Meddy kugeza ubu ni we muhanzi ufite abamukurikira benshi mu Rwanda akaza kandi no mu bamaze guca agahigo mu Karere ko kugira indirimbo y'umuhanzi umwe imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rubuga rwa You Tube.

KANDA HANO UREBE UNUMVE 'NIYO NDIRIMBO'

">

Meddy  yafatanije na Adrien Misigaro bashyira hanze indirimbo yumvikanisha ko nta rukundo rubaho rwasumba urw'Imana Byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure Meddy ashobora gushyira hanze indirimbo yise 'Blessed' imaze imyaka irenga ibiri yamamazwaAheruka kumvikana ahamya ko mbere yo kumva ko agomba gushyira imbere iby'ingoma y'ijuru yagize inzozi yumva ijwi ryatumye ahita afata umwanzuro

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138760/meddy-yazirikanye-abakunzi-beanabateguza-ikintu-gikomeye-138760.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)