Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yaraye annyuzuye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yaraye annyuzuye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo

Ku munsi wejo hashize nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Torsten Frank Spittler yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru abamenyesha ibyo bamuvuzeho byose ndetse anasubiza ibibazo byose bafite.

Ntabwo bisanzwe ko abatoza b'ikipe y'igihugu bagirana ikiganiro n'itangazamakuru hatagiye guhamagarwa abakinnyi ariko ku munsi wejo hashize byarakozwe ndetse abanyamakuru bari bitabiriye iki kinagiro.

Byinshi byavuzwe byari ukugaruka ku bintu abanyamakuru bavuze ku mutoza harimo ku kudahamagara Muhadjiri Hakizimana ndetse bagahamagara abarimo Nshuti Innocent ndetse no kwirukanwa kwa Mugunga Yves ndetse na Elie Tatou mu mwiherero.

Umutoza w'Amavubi muri iki kiganiro yannyuzuye abanyamakuru ibintu bitari bisanzwe. Ikiganiro kitaratangira yari yazanye umupira wo gukina[Balo], akamaro k'uyu mupira yari uko buri muntu ugiye kuvuga cyangwa ugiye kubaza ikibazo yagombaga kuvuga awufashe mu ntoki.

Bamwe byarabatonze usibye ko nubwo cyari ikintu cyidasanzwe ntabwo cyari cyigoranye cyane ahubwo kubera ko bitari bimenyerewe byafashwe nk'ikintu gikomeye.

 



Source : https://yegob.rw/torsten-frank-spittler-utoza-amavubi-yaraye-annyuzuye-abanyamakuru-mu-kiganiro-yagiranye-nabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)