Titi Brown yeruye ko agifite ihungabana, avuga uwanzuro yafashe (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi abiri afunguwe, umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown], yavuze ko agifite ihungabana yatewe n'abantu bityo ko ari yo mpamvu yahisemo kugabanya abantu bamusura.

Uyu mubyinnyi wari wafuzwe azira gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure akanamutera inda, akaba yari amaze imyaka 2 afunzwe.

Ubwo ikinyamakuru ISIMBI cyamusuraga iwe i Gikondo, yavuze ko agifite ihungabana yatewe n'abantu, akibatinya ku buryo yahisemo kugabanya abamusura kuko yasanze hari abatagenzwa na kamwe.

Ati "Muri iyi minsi ntabwo nsurwa cyane ndacyagira cya gihunga cy'abantu, ndacyikanga abantu. Nabwo ndabohokera abantu. Mbere iwanjye hahoraga abantu , rimwe na rimwe aba bantu ndi kuzana iwanjye hari nk'uwaza akavuga ati kumbe Titi ni ibi bintu amaze kugeraho? Reka nze nzamwereka.'

'Ntabwo navuga ko abantu batansura ariko ni bake cyane babarika. Haza ababyinnyi nabo tugakorera imyitozo hanze tukinjira tugiye kurya nyine.'

Yahishuye ko kongera kubohokera abantu bizamutwara igihe ngo kereka amaze nko kubona umuntu uza mu buzima bwe bakubakana.

Uyu mubyinnyi kandi yagarutse ku bamutega iminsi ko abanyarwanda bamuharaye ko iminsi ibariwa ku ntoki bakamurekura.

Ati'Abantu bakomeje kuntega iminsi ngo abanyarwanda baraharara bazahita bakureka, njyewe ntabwo biriya bintu njya mbyizera. Ubundi nta muntu wanga umuntu ukora, iyo ukora rwa rukundo rw'abantu bakomeza kugushyigikira. Yego impuhwe zishobora gushira, ariko byibuze basangiza abandi ibyo ukora.'

Uyu musore yari akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021, Urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Kuva icyo gihe Titi Brown yatangiye kujuririra iki cyemezo kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2023 itariki yagiriweho umwere kuri iki cyaha n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Titi Brown yavuze ko agifite ihungabana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-yeruye-ko-agifite-ihungabana-avuga-uwanzuro-yafashe-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)