TECNO yamuritse telefoni nshya "Spark 20 Seri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wo kumurika 'TECNO Spark 20 Series' aho TECNO Mobile Rwanda yashyiraga ku mugaragaro telefoni ebyiri arizo TECNO Spark 20 na TECNO Spark 20 Pro+ zombi zifite ubushobozi budasanzwe mu kubika umuriro, gufotora no kubika ibintu byinshi.

Ni umuhango wabereye kuri Televiziyo y'igihugu (RTV) no ku ishami ryayo KC2 binyuze mu kiganiro cy'imikino 'Sports Corner' kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023. Telefoni zamuritswe ntizisanzwe kuko zifite umwihariko aho zidasaza ngo zihindure isura y'uruhu rwazo nk'uko bisanzwe bizwi ku zindi telefoni iyo umuntu ayikoraho cyane.

Izi telefoni kandi zifite umwihariko wo kuba zifite camera zidasanzwe. TECNO Spark 20 ifite 50MP [Megapixels] za camera y'inyuma na 32 MP za camera y'imbere. TECNO Spark 20 Pro+ yo ifite Megapixels 108 za camera y'inyuma na Megapixels 32 za camera y'imbere. Ibi bizifasha gufata ifoto n'amashusho meza.

Izi telefoni zombi zamuritswe na TECNO Mobile Rwanda imaze kuba ubukombe ku isoko rya telefone, zifite indahuzo zazo zihariye (Charge) zihutisha umuriro ku buryo budasanzwe. Izi telefoni kandi zifata umuvuduko wa internet ya 4G. Zikaba zifite ububiko buhagije

Nyuma yo kuzimurika ku mugaragaro, hatangajwe icyamamare cyo kuzigeza ku banyarwanda. Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Say Less", "Fake Gee" na" Boo and Bee" ni we wahise yerekwa itangazamakuru n'abanyarwanda ko ari we ugiye kwamamaza izi telefoni zikagera kure [Brand Ambassador].

Uyu muhanzikazi ku ikubitiro yahise ahabwa telefoni yo mu bwoko bwa TECNO Spark 20 Pro+ ndetse atangira kwifotoza izo telefoni. Alyn Sano yatangaje ko nta muntu n'umwe ikigo cya TECNO kitareze mu buryo bwa telefoni kuko ngo umuntu wese yakuze atunze Tecno.

Ku bw'ibyo yavuze ko ari iby'igiciro cyinshi kuba yagiriwe icyizere agahabwa aka kazi kandi ko yiteguye kugakora neza. Icyakora ikijyanye n'amasezerano n'iki kigo yirinze kubivugaho.

Muri iki gikorwa cyo kumurika Spark 20 Series, hanatangajwe ubufatanye bwa TECNO n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika mu kino y'igikombe cya Afurika 2023. Bakaba banatangaje ko hazatoranywa umunyamahirwe umwe mu bazagura izi telephone nshya maze akazajya kureba umukino wa yuma w'igikombe cya Afrika muri Côte d'Ivoire.

TECNO kandi yatangaje ubufatanye na sosiyete y'itumanaho ya Airtel aho ubu umuntu uzajya ugura telephone ya TECNO azajya abona na simukadi iriho Gigabite 15 z'ubuntu mu gihe cy'ukwezi.

TECNO yamuritse telefoni ebyiri icyarimwe 'Tecno spark 20 series' zifite ubushozi budasanzwe mu kubika umuriro


Izi telefone zifata amashusho n'amafoto akeye cyane

Spark 20 Pro+ ni telefone ijyanye n'igihe

Spark 20 ni nziza cyane

Alyn Sano yagizwe Brand ambassador wa Tecno spark 20 series ahita ahabwa spark 20 pro+


Alyn Sano yari yabanje gutanga integuza


Alyn Sano yishimiye kuba 'Brand Ambassador' wa TECNO


Niba ukunda ifoto icyeye nkurangiye TECNO Spark 20 na TECNO Spark 20 Pro+


Mucyo Eddie ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tecno Rwanda

Umuhanzikazi w'icyamamare mu Rwanda, Alyn Sano niwe Band Ambassador wa TECNO

TECNO yamurikiye telefone zayo nshya mu birori bikomeye byabereye kuri RTV na KC2


TECNO Spark 20 Series yageze ku isoko


TECNO Spark 20 Pro+ ifite ikoranabuhanga rihambaye


KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'IKI GIKORWA CYABEREYE KURI RBA

AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda

VIDEO: TECNO MOBILE RWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138529/tecno-yamuritse-telefoni-nshya-spark-20-series-alyn-sano-agirwa-brand-ambassador-amafoto-138529.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)