Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ikomeye hanze y'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu ikipe ikomeye hanze y'u Rwanda

Ku munsi wejo hashize nibwo hagiye hanze ibaruwa yemerera Gitego Arthur ukinira ikipe ya Marine FC kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopard nyuma yibiganiro hagati y'iyi kipe ndetse na Marine FC.

Gitego Arthur yari amaze igihe mu ikipe ya Marine FC ndetse anitwara neza dore ko yagendaga atsinda ibitego biri hejuru ya 6 ubwo yabaga ameze neza niho ikipe ya AFC Leopard yamubengutse yifuza kuba yamugura.

Biravugwa ko Gitego Arthur kuri uyu wa Gatanu arerekeza muri iki gihugu cya Kenya kujya gusinya amasezerano ndetse agahita yerekwa abafana ba Leopard kugirango atangire gukina shampiyona y'iki gihugu.

 



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yerekeje-mu-ikipe-ikomeye-hanze-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)