Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y'amezi 2 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yavunikishije umukinnyi ngenderwaho ushobora kumpara hanze igihe kitari munsi y'amezi 2

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo yakinnye umukino n'ikipe ya Police FC wo gushaka itike yo gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari uzaba tariki ya 1/02/2024.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza nubwo na Police FC itozwa na Mashami Vincent nayo yakinnye neza umukino urangira ikipe ya Rayon Sports ikuwemo na Police FC kuri Penalite 4-3.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatsinzwe yavunikishije umukinnyi Rwatubyaye Abdul wavuye mu kibuga ubona ko agenda ariko iyo umukinnyi avunitse imikaya hari igihe amara igihe kinini hanze y'ikibuga.

Umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya APR FC na Police FC kuwa Kane w'iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba uzaba ukurikiye uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC uzaba watangiye saa Cyenda z'amanwa.

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yavunikishije-umukinnyi-ngenderwaho-ushobora-kumpara-hanze-igihe-kitari-munsi-yamezi-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)