KNC yasubije abavuga ko adakomeje ku mwanzuro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 18, saa kumi n'ebyiri ikipe ya AS Kigali ikaba yarakiriye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino warangiye iyi kipe y'abanyamujyi itsinze igitego 1-0 ariko nyuma y'umukino KNC yerekana ko atishimiye ibijyanye n'imisifurire ndetse ahita atangaza ko afashe umwanzuro wo gusesa ikipe ya Gasogi United.

Nyuma yaho benshi bagize ngo ntabwo akomeje kuri uyu mwanzuro bitewe nuko yaba yabikoreshejwe n'umujinya ndetse akaba atari nabwo bwa mbere yaba afashe uyu mwanzuro ariko akaza kwisubira ikipe igakomeza kubaho.

KNC aganira na Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw'Imikino yahamije ko umwanzuro wo gusesa Gasogi United ugikomeje ndetse ko agiye kwandikira ibaruwa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, abirimenyesha.

Yagize ati: 'Ntekereza ko nta cyahindutse ku cyemezo cyacu gahunda iracyari ya yindi. Gasogi nk'ikipe ikina icyiciro cyose, mu marushanwa yose ibikorwa byayo twarabihagaritse, ariko ntekereza ko mu buryo bwa nyabwo, Federasiyo, League ndetse n'abandi bafatanyabikorwa turaza kubaha ibaruwa ibamenyesha umwanzuro wacu".

Ku bijyanye no kuba ikipe yaba yayigaritse kubera ikibazo cy'ubushobozi, yagize   ati: 'Iyo umuntu agiye kuvuga ibintu arabanza akanasesengura. Ugiye kureba kuri iri soko ry'abakinnyi, ni iyihe kipe yaguze amasezerano y'abakinnyi;

Twaguze amasezerano y'uriya mukinnyi ukomoka muri Congo ntekereza ko ari hejuru y'ibihumbi 15 by'amadorari. Twaguze amasezerano y'uyu murundi ntekereza ko ari hejuru y'ibihumbi by'amadorari, ubuse waba nta mafaranga ufite ukagura abakinnyi?

Twebwe icyo tudashobora ni ukuguma mu bintu, aho ujya gukina umukino ubona uzwi uko uri burangire uko byagenda kose.'

KNC yakomeje  avuga ko Gasogi United itari yongera gukora imyitozo ndetse ko ejo azicarana n'abayobozi bagakora inama bakareba abakinnyi bashaka gusohoka bakabarekura bakagenda ndetse bakanareba naho abandi  bagakomeza kubafasha gukora imyitozo.

Ku bijyanye n'ikipe y'abato irimo abana barihira amashuri, yavuze ko bazakomeza kubarihirira kugeza uyu mwaka urangiye bakazanakomeza gukina amarushanwa yo ku mashuri ariko muri shampiyona y'abato ho bakaba batazakomeza gukina.


KNC ku mwanzuro yafashe wo gusesa Gasogi United uracyakomeje 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139156/knc-yasubije-abavuga-ko-adakomeje-ku-mwanzuro-yafashe-wo-gusesa-gasogi-united-139156.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)