Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wagaragayemo Abagande bari barabuze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Héritier Nzinga Luvumbu cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi imbere ya Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2023-24.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00'.

Wari umukino wa mbere w'abakinnyi 3 b'Abagande Joackiam Ojera, Charles Baale na Simon Tamale, ni nyuma y'uko iyi kipe yatangiye imikino yo kwishyura itabafite aho bari bakiri iwabo muri Uganda.

Muri bo, Joackiam Ojera ndetse na Charles Baale bakaba bari babanje mu kibuga ni mu gihe Simon Tamale yabanje ku ntebe y'abasimbura.

Rayon Sports yatangiye umukino ishaka igitego ariko ibanza kugorwa na Gorilla FC. Akagozi k'iyi kipe kaje gucika ku munota wa 40 ubwo Heritier Nzinga Luvumbu yatsindaga kufura ku ikosa ryari rikorewe Joackiam Ojera.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye barema andi mahirwe ariko ubusatirizi bw'iyi kipe bwari buyobowe na Charles Baale bagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Gorilla FC iba yishyuye iki gitego ku munota wa 70 ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye yirambuye umupira awukura mu nguni. Umukino warangiye ari 1-0.

Rayon Sports yahise igira amanota 30 ikaba ku mwanya wa 3, inganya na Musanze FC ya 4, Police FC ya kabiri ifite 31 ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-gorilla-fc-mu-mukino-wagaragayemo-abagande-bari-barabuze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)