Njye nta mukinnyi kamara ngira – Umutoza wa Rayon Sports wagarutse no ku kibazo yaba afitanye n'abakinnyi b'Abagande #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Mohamed Wade yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n'abakinnyi b'Abagande bataragaruka muri iyi kipe kandi ko uretse na bo nta n'undi mukinnyi bafitanye ikibazo.

Ni nyuma y'uko iyi kipe imaze ibyumweru hafi 3 ikora imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 igomba gutangira uyu munsi ku wa Gatanu, abakinnyi batatu b'Abagande bakinira iyi kipe batarayigaragaramo.

Ba rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n'umunyezamu Simon Tamale ntabwo baratangira imyitozo muri Rayon Sports aho bavuga ko babuze itike ibakura iwabo muri Uganda bagaruka mu Rwanda, bayisabye ubuyobozi bwa Rayon Sports bubabwaira ko bakwitegera bagaruka cyane ko bagiye nta ruhushya bikaba bitari no mu masezerano ya bo.

Umunya-Mauritania utoza Rayon Sports, Mohamed Wade abajijwe niba atari imbogamizi gutangira shampiyona adafite aba bakinnyi, yavuze ko kuri we abakinnyi bose bangana nta mukinnyi kamara mu ikipe, agomba kwita ku bo afite.

Ati 'Njye nta mukinnyi w'icyamamare (star) ngira, nta mukinnyi kamara ngira, abakinnyi bose barangana. Ngiye gukinisha abakinnyi mbona, ntabwo najya kwita ku bakinnyi ntarimo kubona, ngomba gukomeza kwita ku bakinnyi ndi kumwe na bo, ngomba gukomeza kwita ku ikipe yanjye, nibagaruka mu kazi bazakina.'

Abajijwe niba hari ikibazo yaba afitanye n'aba bakinnyi akaba ari yo mpamvu batinze kuza, yavuze ko ntacyo ndetse ko atari umutoza wagirana ibibazo n'abakinnyi.

Ati 'Njyewe ntabwo ndi umutoza ugirana ibibazo n'abakinnyi, kuva nagera hano nta mukinnyi n'umwe ndagirana na we ikibazo, ntabwo ndi umuntu wagirana ikibazo n'abakinnyi kuko buri gihe mba ku ruhande rw'abakinnyi banjye, nta kibazo mfitanye na bo, nta makuru ya bo mfite.'

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n'amanota 27, irasubukura imikino yo kwishyura ya shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 ikina na Gasogi United saa 18h00' kuri Kigali Pele Stadium.

Mohamed Wade yavuze ko nta mukinnyi kamara kandi ko nta n'ikibazo afitanye n'abakinnyi b'Abagande



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/njye-nta-mukinnyi-kamara-ngira-umutoza-wa-rayon-sports-wagarutse-no-ku-kibazo-yaba-afitanye-n-abakinnyi-b-abagande

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)