Minisitiri Dr Abdallah yakiriye Bushali ufite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 22/12/2023 Bushali yatangarije InyaRwanda ko yifuza guhura na Minisitiri Utumatwishima. Yabitangaje ubwo yari abajijwe uko yakiriye kuririmbira abarimo Minisitiri  mu gitaramo cya Yago Pon Dat yamurikiyemo umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo'.

Ubwo yaganiraga na inyaRwanda, Bushali yavuze ko atari azi ko mu bo yaririmbiye hari harimo Minisitiri, avuga ko bimukoze ku mutima asaba ko bazahura. Ni ibintu byakiriwe neza Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima.

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2024 ni bwo Bushali yagize amahirwe yo guhura na Minisitiri Dr Abdallah, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku muziki w'uyu muhanzi binatuma yemererwa ubufasha ku muzingo yitegura gushyira hanze.

Muri iki kiganiro, Bushali yabwije ukuri Minisitiri ko atari amuzi ubwo yitabiraga igitaramo cya Yago ariko ko buriya ari igeno ry'Imana aho yari inzira byagombaga kunyuramo kugira ngo bazahure.

Minisitiri na we yabwiye uyu muraperi ko akurikiranira ibikorwa bye hafi, ko ari n'umufana we, amubaza impamvu yatinze gushyira hanze umuzingo yise 'Full Moon'.

Uyu muraperi yabwiye Minisitiri ko hakiri imbogamizi nke ariko hari na kompanyi bari kuganira kugira ngo izamufashe kuyicuruza.

Minisitiri Abdallah yabwiye Bushali ko biteguye gufasha abahanzi na we arimo amwemerera ubufasha burimo n'ahantu ho kuzamurikira umuzingo we.

Mu kiganiro kihariye Bushali yagiranye na inyaRwanda nyuma yo guhura na Minisitiri Dr Abdallah, yagize ati: 'Nishimiye guhura na Minisitiri, ni umuyobozi mwiza ndamushimira ku bw'umwanya we, ibiganiro n'inama yangiriye. Ubu icyifuzo nsigaranye ni uko umunsi umwe nazahura na Perezida Kagame numva byazaba ari umugisha ukomeye ndamukunda cyane.'

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah mu bihe bitandukanye agenda agaragaza ko akurikiranira hafi ibibera mu gihugu bikorwa n'urubyiruko, akanashishikariza gukora cyane no kugira imishinga minini ariko batirengagije gukora cyane ngo bazabashe kuyishyira mu bikorwa bahereye kuri bicye bafite.

Bushali yakiriwe na Minisitiri Dr Abdallah wamwemereye ubufasha ku muzingo uyu muraperi yitegura gushyira hanzeAkanyamuneza kari kose kuri Bushali wakabije inzozi yakirwa na Minisitiri Dr AbdallahBushali n'abamuherekeje barimo Umukundwa Josue nyiri kompanyi ya Kigali Protocal (uri iburyo) bafashe ifoto y'Urwibutso na Minisitiri Dr Abdallah



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138501/minisitiri-dr-abdallah-yakiriye-bushali-ufite-indoto-zo-guhura-na-perezida-kagame-amafoto-138501.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)