Kudahamagara Muhadjiri: Umutoza wAmavubi yag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane kibereye i Remera ku biro bya FERWAFA ahazwi nko ku inzu y'isonga. Iki kiganiro, cyari kiyobowe n'umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Frank ndetse n'umutoza wungirije Jimmy Mulisa. 

Umutoza yatangiye abwira itangazamakuru intego z'ikiganiro, aho yavuze ko ashaka kugaruka ku byo itangazamakuru ryagarutseho ubwo bari gushaka itike y'igikombe cy'Isi. Ndetse avuga ko mu gusoza ari bwakire ibibazo ndetse n'inyunganizi.

Abanyamakuru bari bagerageje kwitabira dore ko bitari bisanzwe ko umutoza w'ikipe y'igihugu abatumaho atagiye guhamagara abakinnyi 

Umutoza w'ikipe y'igihugu, yakomeje yivuga ndetse yerekana ibyaranze umwuga we harimo aho yavukiye, amakipe yatoje, ndetse n'amakuru ajyanye n'umuryango we.

Ikibazo cya mbere uyu mutoza avuga ko yahuye nacyo, ni abanyamakuru bavugaga ko adafite uburambe bwo gutoza ikipe y'igihugu.

Umutoza w'ikipe y'igihugu yagisubije agira ati: 'Impamvu ni iyi, njye ntangira gutoza nagiye mu bihugu navuga ko byari bifite umwihariko. Nigiriye mu bihugu bigikeneye iterambere. Mu 1999, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Budage ryansabye ibihugu najya gukoreramo, mvuga ko najya muri Nepal na Yemen". Â 

Ikibazo cya kabiri cyari uburyo yahamagaye ikipe y'igihugu bwa mbere. Umutiza w'ikipe y'igihugu yagize ati: 'Muribuka ko naje iminsi yagiye. Nasabye abatoza banyungirije nibura ko buri mutoza ampa abakinnyi 3 kuri buri mwanya.'

Ku mpamvu atahamagaye Hakizimana Muhadjri

Yagize ati: 'Ni umukinnyi mwiza buri mutoza afite ibyo aba akeneye mu kibuga. Muhadjri azi gucenga, ni umukinnyi ushobora kubona ari iburyo, ukamubona ibumoso mu kibuga hagati, ndetse n'inyuma. 

Aba bakinnyi rero babaho ntabwo ari umukinnyi wabwira ngo akine aha bikunde kuko aba atabimenyereye, kandi kiriya gihe nashakaga umukinnyi uhita wumva ibintu mubwira. 

Abakinnyi nka ba Muhadjiri iyo ushatse kumukoresha bisaba ko umwubakiraho ikipe cyangwa se ushaka abakinnyi bamukikije kandi icyo gihe twari dufite igihe gito, gusa kuri ubu ndamuzi, nzi ibyiza bye ubutaha tuzicarana turebe.'

Ikibazo cya gatatu, cyari ku byavuzwe nyuma y'umukino wa mbere

Umutoza yagize ati: 'Umukino wa mbere njye waranshimishije. Ni umukino naboneyemo abakinnyi banjye uko bakina umukino w'irushanwa, kandi byamfashije kwitwara neza kuri Afurika y'Epfo.

Nasanze abakinnyi bakina umupira umwe, ibiri, uwa gatatu bakawohereza imbere kandi ibyo ntabwo byatuma utsinda. Ubu ngeze ku rwego rwo gutunga ikipe ikina neza kandi byarakunze mu gice cya mbere kuri Afurika y'Epfo.' 

Ikibazo cya kane cyari ibyavuzwe ku bakinnyi bivugwa ko bahamagawe n'abatoza bungirije

Jimmy Mulisa niwe wafashe ijambo ati: "Kuri iyi ngingo, nakiriye ubutumwa bwinshi ndetse ubundi mbwumva kuri Radio. Ibyabaye byose twari abungiriza b'umutoza niwe wari ufite ijambo rya nyuma. 

Mwavuze kuri Nshuti Innocent ntabwo byanshimishije kuko byarambabaje harimo no kwica izina ryanjye. Ubu nafata amafaranga kugira ngo Nshuti Innocent akine? Nshuti Innocent yakoranye n'abatoza barenze umwe mbere, ni umukinnyi mukuru uzi gukora.'

Umutoza wungirije Jimmy Mulisa, yanyuzagamo akunganira umutoza mukuru dore ko nawe yari afite bimwe mu bibazo bimureba 

Frank umutoza mukuru nawe yavuze ko 'umwe mu bakinnyi beza nabonye mu myitozo ni Gitego Arthur. Yari umukinnyi wumva ugerageza kugira ibyo akora, kandi njye ibyo ni byo nashakaga. Namuhaye amahirwe kuko nabonaga hari ubutumwa yatanga. 

Nshuti Innocent murebye uko akoresha umubiri we murebye uko yatsinze igitego cya mbere, uko yakiriye umupira, mwabonye ko byari byiza. Afite igihagararo cyiza wenda icyo mpora mubwira ni ukugabanya ibiro."

Ikibazo cya 5 cyagarukaga ku bakinnyi basezerewe mu mwiherero rugikubita

Umutoza yagisubije agira ati: 'Hari abakinnyi bavuye mu mwiherero kuko bari bakiri bato mu mutwe n'ubwo bari bafite impano. Hari abakinnyi wasangaga buri gihe bafite ibyo bataka, barenganya abandi. Iyo mba ndi umutoza w'ikipe itari iy'igihugu, nari kubihanganira kuko bari kugenda bahinduka ariko icyo gihe umwanya wari muto.

Iyo urebye nka Tatou ni umwana ukora ibintu ku mupira bitangaje mbese azi gukina. Narebye mu byangombwa bye mbona afite imyaka 17 ariko wamureba mu maso ukagira ngo afite abana 2. 

Ntabwo icyo ari ikibazo, ahubwo ikibazo cyabaye, najyaga mubwira ibyo akora ntabikurikize rero nahisemo we na mugenzi we kubasezerera kuko abakinnyi bakina hanze bari baje, kandi ntabwo nari gukoresha imyitozo abakinnyi 40.

Ngabo Roben umuvugizi wa Rayon Sports, agerageza kumvisha umutoza Frank ko ahantu hose ku Isi iyo ikipe y'igihugu yahamagawe, itangazamakuru riyigarukaho 

Umutoza Frank yakomeje avuga ko 'Iradukunda Elie Tatou mbere yo kumusezerera, nashatse kumuganiriza kugira ngo mubwire ibyo yahindura nk'uko nari nabikoze kuri mugenzi Mugunga, gusa naramubuze mutumaho umuntu aranga afata ibikapu aritahira. Umuntu iyo yakoze ikosa ashobora gusaba imbabazi, namwemereye ko nabishaka azaza akansaba imbabazi gusa na n'ubu ntabwo araza.'

Ikibazo cya 6 ni ukuntu itangazamakuru ritishimiye ijambo akunda kuvuga ryo kubaka ikipe

Yagize ati: "Njye nasanze hari abakinnyi batazi no gucenga ahubwo ugasanga nka rutahizamu azi gufunga umupira ubundi akagishota imbere akiruka ari wowe wari gukora iki ukibona abo bakinnyi? Ntabwo ndenganya abakinnyi ahubwo narenganya abatoza babatoje mbere.

Niba rutahizamu atazi guca kuri myugariro, myugariro akaba atazi kwiyambura rutahizamu, nari guhera he niba abakinnyi badafite n'ubumenyi bw'ibanze?

Ikibazo cyasoje kwari ukugaruka ku cyo yakora kugira ngo afashe u Rwanda kubona abakinnyi bakina hanze

Yagize ati: 'Turi gushaka abakinnyi bashobora kuza kudufasha. Gukina mu bakinnyi 11 hafi 1/2 bakina imbere mu gihugu, biragoye cyane. Tugomba kwicara na FERWAFA tukareba abakinnyi bari ku rwego rwo gukinira u Rwanda kandi tubirimo kubikoraho kuko ubu dufite abakinnyi basaga 45 kuri kuganira.' 

Umuntu wese wabaga afite ijambo byasabaga ko aba afite mu ntoki umupira wo gukina


Umutoza w'ikipe y'igihugu yemeje ko imikino ikurikira bazaba bameze neza kurushaho ndetse akaba yizera ko bazaba bafite abakinnyi bajyanye n'imikinire yifuriza Amavubi 

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

AMAFOTO: Ngabo Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139042/kudahamagara-muhadjiri-umutoza-wamavubi-yagarutse-ku-bibazo-7-yahuye-nabyo-kuva-yahabwa-iy-139042.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)